
Mateus ni agace gakorerwamo ubucuruzi butandukanye, hakaba hahurira abantu b’ingeri zitandukanye baturuka mu Ntara z’u Rwanda.
Nk’uko Kigali Today igenda ibagezaho inkomoko n’inyito z’ahantu hatandukanye, yabakusanyirije inkomoko y’izina ‘Karitsiye Mateus’.
Iri zina ‘Mateus’ si irya vuba kuko aka gace karyiswe ubwo habonekaga inzoga yitwa Mateus, yari igiye kunyobwa n’uwari Perezida wa Tanzania Julius Nyerere, ubwo yari yasuye u Rwanda.
Icyo gihe ngo babajije Julius Nyerere icyo bamwakiriza abasaba inzoga yitwa ‘Mateus’, ni uko abari bashinzwe kumurinda barayishaka barayibura, ariko ku bw’amahirwe iza kuboneka muri aka gace gahita kitirirwa izina ry’iyo nzoga Mateus.

One Nation Radio, ubwo yaganiraga na Mukeshabatware Dismas uherutse kwitaba Imana, wari uzwi cyane mu kwamamaza kuri Radio Rwanda, ni we wababwiye amateka y’izina Karitsiye Mateus, biturutse kuri Perezida Nyerere wifuzaga iyi nzoga yitwa Mateus ikaza kuboneka mu gace kamwe ko mu mujyi, nuko bagahera ko bahabatiza ‘Karitsiye Mateus’.
Nta mwaka bavuga byabayemo, gusa bibuka ko hari ku butegetsi bwa Grégoire Kayibanda, muri icyo gihe.
Icyo gihe Kigali ntiyari yahinduka Umujyi ukomeye, ariko hari ibikorwa bimwe by’ubucuruzi byakorwaga n’abanyamahanga.
Mateus rero nyuma yo guhabwa iri zina yaje gukomera, ndetse ihinduka agace k’ubucuruzi kugeza na n’ubu ni uko hacyitwa, biturutse kuri iyo nzoga ya Mateus.

Ohereza igitekerezo
|
Mudushakire n’inkomoko y’izina MUGANZA kuko riboneka henshi mu gihugu. Kuko nzi ahantu harenga 8 hitwa MUGANZA mu turere dutandukanye.
Ikintu gikomeye kurusha ibyo cyatumye iryo zina rihama ni icyapa cyahashyizwe nyuma y’ibyo mwavuze cyerekanaga iduka ryacuruzaga (Kuranguza) izo nzoga cyari kimanitse hanze cyanditseho ijambo Mateus kiriho n’iyo foto neza neza y’iyo nzoga. Uwahageraga wese rero yahitaga amenya ko yageze muri ya quartier bavuga