- Biragoye ko umuntu uri ku nzira cyangwa uhinguye atambuka mu Kabagore atanyweye ikigage, ubushera cyangwa urwagwa
Bizimana Faustin w’imyaka 59 yavukiye aho mu Kagari ka Rwinume hafi yo mu Kabagore, arahakurira, arahashakira ndetse akaba amaze kubona n’abuzukuru, yatubwiye amateka y’ako gasantere ka Akabagore.
Bizimana avuga ko mu Kabagore hubatswe inzu ya mbere ahagana mu myaka ya 1988-1989, ikaba yari iy’uwitwaga Kaburabuza wayishyizemo akabari kajyaga kanyweramo abagore benshi, cyane cyane abapfakazi.
Impamvu ako gasantere ka Akabagore kubatswe, ngo ni uko akandi kari hafi aho kitwaga Nyamirambo kari karasenyutse, bashaka kugasimbuza inyubako zubatswe ku muhanda zo mu Kabagore.
Bizimana ati "Uwanyuraga mu Kabagore akabona mu kabari ka Kaburabuza, abanywi bahari abenshi ari abagore, yagiraga ati ’ariko aha hantu ni mu Kabagore’, izina rifata rityo, ako kabari ni ko kitwaga Akabagore".
- Santere y’Akabagore
Hari abandi bakomeje kuzana utubari muri ako gasantere, barimo uwitwaga Bukera na Mbwirabumva, batangira bapima ikigage, urwagwa n’ubushera, ariko ubu hajemo n’inzoga zipfundikiye za Bralirwa na Skol.
Bizimana avuga ko mu Kabagore hacururizwaga ikigage n’urwagwa bihendutse, ariko ubu ngo byarahenze cyane, bitewe n’amapfa akunze kwibasira Akarere ka Bugesera.
Ati "Ubu litiro y’ikigage ni amafaranga 400, iy’ubushera ni 300Frw, icupa ry’urwagwa ni 500Frw, imbogamizi dufite ni uko nta masaka tukibona, n’ibyo bita ubushera n’ikigage ubu akenshi bigizwe n’ibigori kandi na byo ntibigurirwa ino".
Bizimana avuga ko ibyo bengamo ikigage, ubushera n’urwagwa ubu barinda kwambuka Akagera bakajya kubihaha mu Karere ka Ngoma.
Bizimana avuga ko ikigage cyo mu Kabagore ubu cyahindutse kubera ko gisigaye ari imvange y’amasaka n’ibigori, n’ubwo ngo bakomeje kwirinda gupima inzoga zitemewe zirimo izitwa Umwamango wengwa mu isukari.
Mukandahiro Agnès na we uturanye na Akabagore, avuga ko bagerageje kurwana no guhindura izina ry’ako gasantere, kuko ngo ribatera ipfunwe.
Mukandahiro akavuga ko bifuzaga ko ako gasantere kitwa Akabeza birabananira, bitewe n’uko izina ryako ngo rimaze kwamamara cyane mu batuye Bugesera na Kigali.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|