Icyo gihe Umwami Mutara III Rudahigwa ni we wafunguye ku mugaragaro urwo ruganda.
Iyi nzoga yari igeze mu Rwanda bwa mbere yanyobwaga n’abakomeye ndetse kuyinywa bikaba icyubahiro.
Primus ni inzoga ishobora kuba inyobwa cyane kurusha izindi mu Rwanda ugendeye ku kureba abayinywa mu tubari, cyane cyane utwinshi two mu byaro na hamwe na hamwe mu mijyi.
Buri muntu bitewe n’uburyohe yayumvisemo n’ubusabane bagiranye yagiye ayiha izina, amwe agafata agakwira andi akamamara agakendera.
Kubera ko yari inzoga ya kizungu nyine, abayikunda bayivugaga mu ruzungu bati “mumpe bière”, Abanyarwanda bahita bayita ‘byeri’ kuva ubwo. Iyo ugize uti “mpa byeri”, bakuzanira Primus, kabone nubwo waba wasabaga indi nzoga.
Haje kuza izina rya Karahanyuze ubwo izindi nzoga nka Mitsingi zari zimaze kwaduka, bituma abanywi ba byeri badukira izo zindi, Primus isigara yitwa Karahanyuze.
Haje kuza izina rya Manyinya kubera ukuntu hari abakundaga kuyinywa ikonje cyane, bakayigereranya n’ubukonje bwitwa manyinya.
Kubera ko yaturukaga ku Gisenyi ahari umugezi wa Sebeya, byatumye bamwe bayita ‘amazi ya Sebeya’, bityo watumira inshuti zawe ngo musangire kamwe, uti “ngwino twisangirire amazi ya Sebeya”, cyangwa babona uwayinyoye ikamusindisha, bati “ni amazi ya Sebeya yamusaritse”.
Andi mazina yamenyekanye kuri Primus, nka Mubimba kubera umubyimba wayo munini, Gahuzamiryango ryakoreshwaga akenshi mu kuyamamaza , Giswi, Bagosora, Ikigage, Mazutu, Ikibyeyi, Rufuro, Rufuku, Mutimbuzi, Bwiza n’andi menshi.
Mu mateka y’abahanzi b’indirimbo mu Rwanda hari abagerageje kuririmba bakomoza kuri iyi nzoga muri twa tubyiniriro twayo.
Umuhanzi Jacques Buhigiro yaririmbye ‘Nimubaze Primus’, John Bebwa aririmba iyitwa ‘Manyinya we undekure ntahe’, hakaba n’imbyino yitwa ‘Manyinya ndagukunda ariko ntugira aho uraza abashyitsi bawe’ ya Muyango, ‘Nzoga iroshya’ ya Orchestre Impala de Kigali aho bagira bati “Zana agati sha!!!” bashaka kuvuga ikaziye ya Primus yari ikoze icyo gihe mu giti.
Uko iminsi isimburana niko uruganda rukora Primus rugenda ruzana impinduka ku macupa, ibirango, amakaziye, ndetse n’ uburyohe bw’iyi nzoga, n’amazina y’utubyiniriro na yo agenda yiyongera.
Muri iyi minsi iyo usabye Knowless bahita baguha Primus iringaniye yitiriwe umugore w’umuhanzi Butera Jeanne Knowless yadutse ari bwo agezweho.
Ushaka kumenya amateka yimbitse kuri iki kinyobwa, kanda HANO
Niba hari andi mazina uzi tutakubwiye, uyongere hepfo mu mwanya wagenewe ibitekerezo.
Ibitekerezo ( 9 )
Ohereza igitekerezo
|
Kuki indirimbo za pakita muzitirira impala kandi orchestre impala yarazamukiye kuri pakita
Wamugabowe warasomye ndemeye uratanga ingingo zikurengera nkumuntu ufana agahiye KBS
Wamugabowe warasomye ndemeye uratanga ingingo zikurengera nkumuntu ufana agahiye KBS
Irindi zina numvise bayita ni mama pasiteri
Flambo ni Primus yabagaho ikarita ya ZAIRE igakundwa cyane cyane ningabo za FAR
Rufuku
Murakoze Kigali.com kubera iyi nkuru.Abantu banywa INZOGA ku isi babarirwa muli za billions/milliards.Gusa igitangaje nuko amadini menshi avuga ko kunywa Inzoga ari icyaha.Ese ibyo nibyo koko?Reka tubaze bible,igitabo Imana yaduhaye ngo kituyobore.Nkuko bible ibyerekana,Imana yemera ko “ubishatse” yanywa Vino cyangwa Inzoga nkeya.Byisomere muli Tito 2,umurongo wa 3;Timotewo wa mbere 3,umurongo wa 8 na 1 Timote 5,umurongo wa 23.Ndetse Imana iha inzoga na Vino abantu ikunda.Nabyo bisome muli Gutegeka kwa kabiri/Deuteronomy 14,umurongo wa 26 na Yesaya 25,umurongo wa 6.Abantu benshi bumviraga Imana,banywaga inzoga,urugero ni Yakobo.Soma Intangiriro 27:25.Ndetse muli Matayo 11:19,herekana ko na Yezu yanywaga inzoga.Muzi ko yatanze Vino mu bukwe bw’I Kana.Ntabwo ari “umutobe” nkuko bamwe bavuga.Vino yose ibamo Alcool.Icyo Imana itubuza,ni ukurenza urugero,byaba inzoga cyangwa ibindi biryo.Nabyo byisomere muli Luka 21,umurongo wa 34.Muli Abefeso 5,umurongo wa 18,Imana itubuza gusinda.Muli 1 Yohana 4:1,Imana idusaba “gushishoza” aho gupfa kwemera ibyo abanyamadini batubwira byose.Ikibabaje nuko abanyamadini benshi cyane banywera inzoga mu ngo zabo,bihishe.This is Hypocrisy kandi imana yanga abantu bayiryarya kubera kwishakira imibereho.Nicyo yahoye Abafarisayo.
Cyakora nawe ndakwemeye,gutunga urutoki ziriya ndyarya ziyitirira Imana,zikigisha ko kunywa inzoga ari icyaha kdi wakurikirana neza ugasanga bazinywa bihishe!
Nzoga iroshya’ ya Orchestre Impala de Kigali aho bagira bati “Zana agati sha!!!” bashaka kuvuga ikaziye ya Primus yari ikoze icyo gihe mu giti. Iyo ndirimbo nzoga iroshya yahimbwe kndi icurangwa na orchestre Pakita (banahimbye Icyampa umuranga). Agati bavugaga ni brochettes zabaga zitunze ku gati mu gine utwuma twari tutarakoreshwa.
Kuba indirimbo ari iya Pakita byo nibyo urakosoye ariko agati ko ni ikaziye rwose(yari ikoze mu biti)ntabwo ari agati ka brochette nkuko benshi babyitiranya.