Urugezi ni igishanga kinini, ahanini kigizwe n’urukangaga ndetse n’urufunzo, ubu hakaba hari n’ibiti byahatewe n’ubuyobozi mu rwego rwo gufata neza. Ibi biti byatewe ngo bikingire Urugezi, iyo ubyitegereje usanga biteye nk’umukandara uruzengurutse rwose.
Inteko y’Umuco yahashyize mu hantu ndangamateka mu rwego rwo gukomeza kuhabungabunga ndetse aha hantu haratunganyijwe ubu ni ahantu nyaburanga kuko hagaragaramo amoko y’inyoni atandukanye.
Mu mateka y’u Rwanda, Urugezi ruzwi cyane nk’aho Basebya ba Nyirantwari yigomekeye ku butegetsi bw’Umwami Yuhi V Musinga. Nyirantwari bivugwa ko yari umukobwa ukomoka mu miryango ikomeye waje gutwara inda y’indaro, umuryango we ufata umwanzuro wo kumuroha ahitwa Nkondo, akaba ari umusozi uhanamiye Urugezi.
Uyu musozi wa Nkondo uriho urutare runini, bikaba bivugwa ko aha ari ho hoherwaga abakobwa batwaye inda z’indaro.
Nyirantwari amaze gutwara inda y’indaro yahawe abatwa ngo bajye kumuroha kuri Nkondo. Abo batwa baramuzanye, bageze ahitwa Rutangira, mu nkengero z’Urugezi, bahasanga abandi batwa bagenzi babo.
Abo bahasanze bababwiye ko Nkondo ari kure batahagera uwo mugoroba, ko ibyiza bacumbika. Mu gitondo abo batwa bari batuye kuri Rutangira, bayobowe n’uwitwa Kiroha, babwiye abandi bati: “Mwakwisubirirayo mugahembesha, uyu mukobwa tuzamubarohera”.
Abari baje kohera Nyirantwari batashye, Kiroha yahisemo kurongora Nyirantwari. Inda Nyirantwari yari atwite ni yo yavutsemo Basebya, kandi bivugwa ko nta wundi mwana yabyaye nyuma ye.
Ibi byakozwe n’Abatwa bo kuri Rutangira si umwihariko wabo, kuko hazwi izindi ngero mu Gihugu aho Abatwa bagiye batabara abantu babaga baciriwe urwo gupfa. Urugero rundi twatanga ni urwa Busyete wahishe Kirongoro nyina wa Cyirima II Rujugira, akamuhisha mu Bumbogo (Kagame 1972: 130).
Basebya rero yakuriye muri uwo muryango w’Abatwa, abarusha igihagararo n’umubyimba, bigatuma bamwubaha. Yize guhiga, kumasha no guhamya intego, ariko uko akura, akabwirwa ko nyina Nyirantwari yari agiye koherwa, bituma akura ari igihararumbo! Yaje gushinga umutwe w’ingabo yise “Ibijabura”, ahanini wari ugizwe n’abasore babyirukanye.
Mu nyandiko ya Alexis Kagame (1975: 140), avuga ko iri zina “Ibijabura” rishobora kuba rikomoka ku kuba zarabaga muri icyo gishanga cy’Urugezi.
Nyuma y’intambara yo ku Rucunshu, mu rwimo rw’Umwami Yuhi V Musinga, Basebya n’Ibijabura bateje imidugararo muri ako gace kose k’amajyaruguru, cyane cyane uduce twegereye Urugezi, nko mu Buberuka, Kibari, ndetse n’u Bukonya. Babuzaga umwami guturwa amaturo akomotse muri izo nce, ndetse n’aturutse mu Ndorwa no mu Bufumbira yose bakayanyaga.
Ubusanzwe Ibijabura ngo byabarirwaga nko muri 60. Bitwikiraga ijoro, bagatwika, bakica ndete bakanasahura. Ibi Bijabura byakurikirwaga n’imbaga y’abandi baturage basanzwe na bo bashaka kwisahurira. Amazina azwi cyane mu Bijabura twavuga ni nka Mahingura, Karabamu, Ndarihoranye n’abandi.
Basebya ariko yirindaga cyane kwegera ahari hatuye abatware b’umwami cyangwa se akarere k’u Bugarura aho abazungu b’abamisiyoneri bari baramaze gushinga imizi i Rwaza.
I Bwami baje gufata icyemezo cyo kumutera, ariko kuko bari bazi ko afite ingabo nke, bemeza ko umutwe w’Indengabaganizi wari ukiremwa, ari wo wakwitabazwa. Uyu mutwe wahawe Ruhararamanzi wari umutware w’u Buberuka ngo abe ari we uwuyobora.
Izo ngabo zagombaga kunganirwa n’imitwe yari muri ako karere iyobowe na Biganda ndetse na Gashamura. Aha hari ahayinga umwaka wa 1909. Mu ntangiriro z’urugamba ingabo za Basebya zabanje kwihagararaho ariko ziza gusumbirizwa zihungira muri Kigezi, ubu ni muri Uganda.
Indengabaganizi ni wo mutwe w’ingabo gakondo wa nyuma washinzwe mu Rwanda, hari ku ngoma ya Yuhi V Musinga.
Hagati aho Birasisenge wiyitaga Ndungutse yaje kwaduka muri aka karere k’amajyaruguru. Ndungutse yari atuye kuri Rutangira, agace kamwe mu bigize Urugezi.
Muri icyo gihe hari amakuru yavugaga ko Muserekande bitaga Muhumuza cyangwa se Nyiragahumuza, yaba yari afite abahungu babiri, Biregeya yabyaranye na Kigeri IV Rwabugiri, na Ndungutse yaba yarabyaranye na Mibambwe IV Rutarindwa. Birasisenge rero yashatse kwitwaza ibyavugwaga, yiyita Ndungutse mwene Rutarindwa, yifatanya na Basebya, barasahura kandi bagaba ibitero ku bari bashyigikiye Umwami Yuhi V Musinga muri ako gace k’amajyaruguru y’Igihugu.
Nibwo Liyetona (Lieutenant) Gudovius, Abanyarwanda bari barahimbye Bwana Lazima yaje gusaba ibwami ko bamwoherereza ingabo zifasha ize bakajya guhosha imidugararo mu majyaruguru. Ibwami bamwoherereje umutwe w’Iziruguru ziyobowe na Rwubusisi mwene Cyigenza.
Aba ariko aho kugira ngo bagende batera, ku mabwiriza ya Bwana Lazima, bahisemo gushinga urugerero ahitwa i Burenga hafi ya Sayo. Ubwo hari mu mwaka wa 1911. Uru rugerero rwaratinze kugera 1912, ku buryo abacuruzi b’abarabu bari barahatangije ibikorwa by’ubucuruzi.
Impamvu ni uko Bwana Lazima yashakaga kugabira igitero rimwe kuri Basebya ba Nyirantwari, Ndungutse ari we Birarisenge, na Rukara rwa Bishingwe wari warigometse mu Murera ndetse amaze no kwica Padiri Loupias, Abanyarwanda bahimbaga Rugigana.
Igitero kuri Ndungutse cyagabwe ku wa 13 Mata 1912, kimutsinda aho yari mu Rugezi. Icyo gihe Iziruguru zitera Ndungutse, ingabo za Basebya na we wari utuye hafi aho mu Rugezi zakanzwe n’urusaku rw’amasasu rwakomezaga komongana hafi aho, zihitamo kuyabangira ingata. Basebya yaje gufatwa na Rwubusisi, ahita acirwa urubanza ndetse anarasirwa ahitwa ku Kajwi, ubu ni mu Karere ka Gakenke, hafi y’umusozi wa Kabuye.
Basebya yari yaragiriye nabi abantu benshi muri ako gace ka Kibari n’u Buberuka ku buryo abaturage bari bahuruye ari benshi baje kumva urubanza rwe bahise bagabana ingingo z’umubiri we ngo bajye kwerekana mu miryango yabo ko koko Basebya yapfuye.
Ubwo hari ku wa 15 Gicurasi 1912 (Kagame 1975: 169).
Nyuma y’urupfu rwa Basebya na Ndungutse, ako gace karimo Urugezi karatuje, amaturo yongera guturwa ibwami, Urugezi rusigara ari agace gakorerwamo umuhigo. Abahigi bahigaga cyane ingurube z’ishyamba, ndetse n’inzobe.
Haje kandi kuba ah’ubuhinzi, aho abaturage bahingaga ibishyimbo, amashaza, ibirayi ndetse n’amasaka. Abaturage kandi bajyaga mu Rugezi gushakamo urufunzo n’urukangaga byo kubohesha imisambi, ndetse iki gishanga bigeze no kujya bagitwikiramo amatafari yo kubakisha.
Nyuma y’uru rupfu kandi abari batuye kuri Rutangira bakomeje guterekera Basebya. Nk’uwitwa Rwanyanza yaramuterekereye, ndetse ingoro ye isenyutse mu myaka ya vuba. Rwanyanza uyu yari mwene Birahamye; Birahamye bya Kiroha twabonye haruguru ko ari we wari wararongoye Nyirantwari nyina wa Basebya.
Kuri ubu aho bivugwa ko Basebya yari atuye ni mu Murenge wa Rwerere, Akagari ka Buconco, Umudugudu wa Ngoma. Ni agasozi gakikijwe n’Urugezi, gateyeho ishyamba ry’inturusu. Kugera kuri ako gasozi ariko ntibyoroshye kuko bisaba gukora urugendo rw’amaguru rutari ruto.
Uvuye ku nyubako z’akagari ka Ruconco umanuka umusozi, bitwara nk’iminota mirongo ine n’itanu ku maguru, ukambukiranya urufunzo kugira ngo ugere kuri ako kagezi kitwa Rutangira, bivugwa ko ari ko katangiraga abashaka gutera Basebya. Mu bindi bice by’Urugezi bizwi cyane harimo Ruhindamyambi, aho Basebya yahishaga intwaro ze.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Mbanje gushimira uyu mwanditsi.
Azadushakire amakuru kubushakashatsi ku rugezi mu ruhare rwiterbere ryubukungu bitari gusa ahakorerwa ubukerarugendo. Kuko bivugwa ko hazanavuka peterori.