Menya amateka y’Ibigabiro bya Rwamagana

Aho Abami babaga batuye ku ngo zabo bakundaga kuhatera ibiti nk’imivumu cyangwa ibihondohondo, batanga cyangwa se bahimuka bikahasigara biranga ko hari hatuwe n’umwami. Aho umwami atabarijwe ari ho hitwa umusezero, na ho haterwaga ibiti na byo bikitwa ibigabiro.

Igishyitsi cy'ikigabiro
Igishyitsi cy’ikigabiro

I Rwamagana ahitwa mu Bigabiro hari urugo rw’Umwami Kigeri IV Rwabugiri. Rwamagana yari mu Gisaka mbere y’uko cyigarurirwa n’u Rwanda mu kinyejana cya 18.

Mu gihe cy’ubukoloni yari igice cy’u Buganza bw’epfo. Aho urugo rw’umwami rwari rwubatse ubu ni mu Mudugudu wa Bigabiro, Akagari ka Cyanya, Umurenge wa Kigabiro, mu Karere ka Rwamagana, Intara y’Uburasirazuba.

Kubera amateka yo hambere agaragara hirya no hino mu gihugu, Inteko y’Umuco yabaruye ahantu habumbatiye amateka harimo no mu bigabiro by’Abami muri Rwamagana.

Inteko y’Umuco ivuga ko ibigabiro bya Rwabugiri byahoze i Rwamagana byari byinshi kandi ari binini cyane, byatemwe nyuma y’Intambara ya mbere y’Isi. Byatemeshejwe n’abapadiri bubaka Misiyoni ya Rwamagana, babifashijwemo n’umutware witwaga Rwabutogo rwa Kabare ka Rwakagara wategekaga u Buganza bw’epfo.

Mu gihe cyo kubaka Misiyoni ya Rwamagana amatafari yabumbiwe mu kabande ko mu Rwikubo, ariko kubona inkwi zo kuyatwika biragorana kuko mu Buganza nta mashyamba menshi yari ahari uretse ibiti byubakishwaga ingo nk’imivumu, imiyenzi n’imiko.

Rwabutogo wari umuyoboke wa Kiliziya Gatolika, asaba uburenganzira Umwami Mutara III Rudahigwa, atemesha ibyo bigabiro bya Rwabugiri aba ari byo batwikisha ayo matafari.

Ikizwi cyane kuri urwo rugo Rwabugiri yari afite mu Buganza, ni uko ari ho yarongoreye umugore witwaga Nyirandabaruta wa Sendirima, uyu akaba ari we babyaranye Sharangabo wari utuye i Mwurire hakurya ya Rwamagana.

Sharangabo ni we wakiriye umudage Von Gotzen n’abari bamuherekeje mu wa 1894, abayobora kwa se wari i Kageyo mu Kingogo. Sharangabo yapfuye mu wa 1926.

Nkungu

Nkungu iherereye mu karere kahoze ari u Buganza bw’epfo. Ubu ni mu Mudugudu wa Kiryango, Akagari ka Nkungu, Umurenge wa Munyaga, mu Karere ka Rwamagana, mu Ntara y’Iburasirazuba. Uyu musozi wamenyekanye cyane mu mateka y’u Rwanda guhera mu kinyejana cya 15 ku ngoma ya Ruganzu I Bwimba, ubwo yahicirwaga yagiye kuba umucengeri mu Gisaka.

Aho Ruganzu I Bwimba yatangiye hameze igiti cy’umuguruka kirakura kiba inganzamarumbo, kandi abantu bakagitinya kuko cyameze aho umwami yatangiye.

Nyuma y’igihe kirekire, icyo giti kirasaza kigwa hasi kirahaborera. Igihe abakozi b’Inteko y’Umuco basuraga aho hantu muri Mutarama 2017, biboneye igishyitsi bivugwa ko ari icy’icyo giti kikigaragara, ndetse hari n’ikindi giti cy’umuguruka kinini kandi kirekire, bivugwa ko cyashibutse ku muzi w’icyo cyahoze aho umwami yatangiye.

Uretse kuba haratangiye Ruganzu I Bwimba atabariye Igihugu, i Nkungu ni na ho Mudirigi yari atuye. Mudirigi uwo ni we wari uyoboye Imbogo ari zo ngabo za Kimenyi IV Getura, umwami w’i Gisaka, igihe u Rwanda rwahagabaga igitero cya mbere ku ngoma ya Cyirima II Rujugira. Ingabo zagabye icyo gitero zari Abakemba bayobowe na Sharangabo rya Rujugira. Muri icyo gitero ni ho u Rwanda rwigaruriye u Buganza n’u Rukaryi.

Munyaga

Munyaga ni umusozi uri ku nkengero z’aho u Rwanda rwagabaniraga na Gisaka, mbere y’uko rwigarurira icyo gihugu mu kinyejana cya 19 ku ngoma ya Mutara II Rwogera. Ingabo zabaga ziri ku rugerero zirinze inkiko z’u Rwanda, zabaga mu mpinga y’uwo musozi, zituye mu itaba rihari.

Cyirima II Rujugira yimye ingoma u Rwanda rugiye kujya mu kaga, kuko kuva ku ngoma ya Yuhi III Mazimpaka bimwe mu bihugu byari bituranye na rwo bitaruciraga akari urutega, ndetse byaranogeje umugambi wo kurwigarurira. Ibyo bihugu byari Gisaka mu burasirazuba, Ndorwa mu majyaruguru, Burundi na Bugesera mu majyepfo.

Kimwe mu giti kimaze igihe kinini cyane muri aka gace ka Munyaga
Kimwe mu giti kimaze igihe kinini cyane muri aka gace ka Munyaga

Kugira ngo akome uwo mugambi mu nkokora kandi arinde ubusugire bw’u Rwanda hatagira ubuvogera, Rujugira yahereyeko aca iteka ritegeka imitwe y’ingabo kujya ku rugerero, ikarinda inkiko z’Igihugu ku buryo buhoraho. Ng’uko uko urugerero rwatangiye! Ni muri icyo gihe kandi uwo mwami yavuze ngo “U Rwanda ruratera ntiruterwa”.

Ku ikubitiro, Rujugira yohereje Abakemba ku rugerero bayobowe n’umuhungu we Sharangabo, kugira ngo bakumire Kimenyi IV Getura n’Imbogo ze bababuze gutera u Rwanda. Ibirindiro by’izo ngabo zabishinze mu mpinga ya Munyaga aho zari zitegeye Gisaka neza. Kuva ubwo uwo musozi watangiye kumenyekana mu mateka y’u Rwanda, Abakemba bahatura burundu hamwe n’imiryango yabo.

Nyuma ya Sharangabo, Ndabarasa na we akiri igikomangoma yabaye kuri urwo rugerero rw’i Munyaga ari kumwe n’Abakemba. Bamwe mu buzukuruza b’Abakemba baracyatuye i Munyaga kandi na bo biyita abakemba nubwo uwo mutwe w’Ingabo utakibaho, kuko wasenyutse mu gihe cy’ubukoloni bw’Ababiligi hamwe n’indi mitwe y’ingabo yahoze mu Rwanda.

Mu mpinga y’uwo musozi ari na ho ngo hahoze urugerero, hitwa mu Nkamba kuva icyo gihe kugeza magingo aya. Ubu ni mu Mudugudu wa Kigabiro, Akagari ka Kaduha, Umurenge wa Munyaga, Akarere ka Rwamagana. Hari itaba rifite ubugari buri hagati ya hegitari 10 na 15, ririmo umunara muremure ukoreshwa mu itumanaho, isoko n’ikigega kinini cy’amazi akoreshwa n’abatuye kuri uwo musozi ndetse no mu nkengero zawo.

Uhahagaze aba yitegeye i Kabarondo n’utundi dusozi twinshi dukikije i Munyaga turimo akitwa Nkamba, Ruramira, Bugambira, Ruyonza na Nyamirama.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka