
Amakuru Inteko y’umuco yatangarije Kigali Today, yakusanyije kuri Mwima yatumwe ihashyira mu hantu ndangamateka kubera habumbatiye amateka yo hambere, ndetse hakaba ari hamwe mu hatabarijwe abami n’umugabekazi.
Hazwi cyane kubera ko hatabarijwe Umwami Mutara III Rudahigwa, nyuma y’aho atangiye i Bujumbura tariki ya 25 Nyakanga 1959. Abiru bari bifuje ko atabarizwa i Rutare mu Karere ka Gicumbi y’ubungubu, nk’uko byari bisanzwe bigenda ku bami bafite izina rya Mutara, ariko haje kwemezwa ko atabarizwa i Mwima tariki 28 Nyakanga 1959, bitewe n’uko Rudahigwa ubwe yari yaragennye kuhubaka umusezero (mausoleum) yateganyaga kwimuriramo umugogo wa se, Yuhi V Musinga, no kuhategura umusezero we bwite.
Inteko y’Umuco ivuga ko icyagaragaraga ku musezero w’i Mwima mu gihe yahasuraga muri Gicurasi 2017, ari imva eshatu harimo iyatabarijwemo Umwami Rudahigwa iri hagati, iy’Umwamikazi Rosalie Gicanda wiciwe i Butare ku wa 20 Mata 1994 muri Jenoside yakorewe Abatutsi iburyo. Gicanda yashyinguwe iruhande rw’umugabo we ku wa 20 Mata 1995.

Imva ya gatatu iherereye ibumoso ni iy’Umwami Kigeri V Ndahindurwa, watangiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa 16 Ukwakiara 2016, agatabarizwa i Mwima ku wa 16 Mutarama 2017.
I Mwima kandi hahoze umurwa w’Umwami Kigeri IV Rwabugiri, ndetse hongera guturwa na Yuhi V Musinga. Kimwe n’andi mazina y’ahantu hatandukanye mu Rwanda, bakunze kuhavuga bahafatanyije n’akandi gasozi biteganye; bakavuga ‘Mwima na Mushirarungu’. Aka gasozi ka Mushirarungu ngo kera kitwaga ‘Rungu’, kaje kwitwa Mushirarungu na Kigeri IV Rwabugiri.
Ohereza igitekerezo
|