Menya Amateka y’ahitwa mu Gahunga k’Abarashi bakunze kwita ku Karugigana

Mu Gahunga ni mu Karere ka Burera, Umurenge wa Gahunga, Akagari ka Kidakama, Umudugudu wa Mubuga, mu nkengero z’ikirunga cya Muhabura, Intara y’Amajyaruguru, ahahoze hitwa mu Murera.

Mu Gahunga k'Abarashi aho Rukara rwa Bishingwe yiciye Padiri Loupias bitaga Rugigana
Mu Gahunga k’Abarashi aho Rukara rwa Bishingwe yiciye Padiri Loupias bitaga Rugigana

Ni ku muhanda Musanze-Cyanika, nk’ibirometero icumi uturutse mu mujyi wa Musanze.

Inteko y’Umuco iganira na Kigali Today yayitangarije amateka ya Gahunga k’Abarashi iyahera ku Abarashi b’aho.

Abarashi ni umuryango mugari wo mu Bacyaba, wari uzwiho kuba indwanyi. Abarashi barimo imitwe ibiri y’ingenzi: Hari Abakemba bari mu Gahunga, ndetse n’Urwasabahizi bari ku Kabaya hafi y’ikiyaga cya Ruhondo. Abarashi ngo baba barakomotse muri Ankole, bagera mu Murera ku ngoma y’Umwami Yuhi III Mazimpaka.

Muri Ankole bahahagurutse ari abavandimwe bane ari bo Byemero, Karandura, Kanaga na Karuru. Bageze mu Murera bakiriwe n’Abagara, umuryango na wo mu Bacyaba.

Ku ngoma y’Umwami Mutara II Rwogera ariko, Abarashi batangiye kugirana ibibazo n’ibwami. Ibibazo bitangira ubwo Sekaryongo ka Muhabwa watwaraga Umurera, yatanze abayobozi b’iyi mitwe yombi y’Abarashi: Sekidandi wategekaga Abakemba na Turahakanywe watwaraga Urwasabahizi.

Nyuma y’uko aba bombi batanzwe bakicwa, Abarashi bigometse ku bwami ntibaba bagitanga amakoro ibwami ndetse bakanabuza abandi kuyatanga.

Umwami Kigeri IV Rwabugiri amaze kwima ingoma ya se Rwogera, yashatse uko yakongera akagarura aka Karere k’Umurera kari karigometse. Nibwo yaje aha mu Murera agamije kongera ituze no kureba uko Abarashi basubira bakayoboka.

Bumvise ko Rwabugiri yageze mu Murera, Abarashi bahisemo kumuhungira mu ishyamba ry’ibirunga. Kubera ko umwami yari yarumvise ibigwi n’ubutwari bwabo, yabatumyeho abasezeranya ko nta kintu na kimwe kizababaho.

Rwabugiri yabatumyeho uwitwa Muhozi mwene Nyamwishyura, na bo bohereza uwitwa Birushya. Umwami yakiriye iyi ntumwa, anayigabira inka mbere yo kuyiha ubutumwa bw’ihumure. Abarashi bose, ari Abakemba ndetse n’Urwasabahizi bahise bemera kuza bakitaba Umwami Rwabugiri.

Umwami amaze kubakira yabashyize mu mutwe we wihariye witwaga “Ingangurarugo98”, abasezeranya ko nta wundi mutware uzongera kubayobora, icyo gihe Rukara agirwa umuyobozi w’Abarashi bose.

Mu rwego rwo kwerekana ubwo bufatanye bushya, Rwabugiri yajyanye n’Abarashi mu muhigo w’inzovu mu gace k’u Bufumbira. Rwabugiri yagumye iminsi myinshi mu Murera, ndetse anahizihiriza Umuganura inshuro ebyiri zikurikiranye, rimwe ku musozi wa Mata mu wa 1876, ubundi ahitwa i Rugeshi mu wa 1877, hose haherereye mu Karere ka Musanze.

Icyo gihe Ingangurarugo zari zigizwe n’imitwe ikurikira: Ingangurarugo ari na wo wahaye umutwe wose izina, Inshozamihigo, Ibisumizi, Irityaye, Intarindwa, Urwiririza, n’Abarashi bo mu Gahunga.

Rukara yari mwene Bishingwe bya Sekidandi, nyina akaba Nyirakavumbi. Bishingwe yapfuye azize umusonga mu wa 1899. Icyivugo cya Rukara cyari "Rukara rw’igitinyiro, urwa Semukanya intahana-batatu ya Rutamu". Yari umugabo w’igihagararo, ibigango n’igitinyiro nk’uko bamwe mu banditsi b’amateka y’u Rwanda bamubonye babyanditse. Umwanditsi Dufays (1928) yanditse ko Rukara yari afite nka metero imwe na santimetero 90 mu gihagararo.

Umwami Rwabugiri amaze gutanga, habaye intambara izwi cyane nk’intambara yo ku Rucunshu, irangira Yuhi V Musinga yimye ingoma. Nyuma y’iyi ntambara amajyaruguru yongeye kwigomeka, bikozwe na Basebya ba Nyirantwari mu Rugezi, ndetse na Ndungutse.

Hagati aho ariko abazungu bari baramaze kugera muri aka gace k’amajyaruguru, ndetse Abapadiri Bera bari baramaze gushinga misiyoni yabo ya mbere mu Bugarura, ahitwa i Rwaza (1903). Mu bapadiri bari aho i Rwaza harimo Paulin Loupias, Abanyarwanda bitaga Rugigana.

Tugarutse ku Barashi, mu mwaka wa 1910, abayobozi babo bombi baburaniraga ibwami bapfa imbibi. Muri uru rubanza Sebuyange watwaraga Urwasabahizi atsinda Rukara watwaraga Abakemba bo mu Gahunga.

Umwami Yuhi V Musinga, abigiriwemo inama na Sebuyange, yasabye Rugigana wari Padiri Mukuru wa Rwaza, kuza kurangiza urubanza.

Mu irangiza ry’urwo rubanza, Rugigana ntiyumvikanye na Rukara, ndetse Rugigana aza kwicwa na mwene se wa Rukara witwaga Manuka; ubwo hari ku ya 1 Mata 1910.

Ariko bamwe mu bashakashatsi banditse ko ahubwo ari uwitwa Karinijabo wishe Rugigana akoresheje icumu rye (Nsengimana 1989: 128).

Aho Rugigana yiciwe ni ho ubu abahaturiye bita “Ku Karugigana”. Mbere hitwaga mu "Rubyagiriro" kuko ari ho inka z’Abarashi zabyagiraga.

Urupfu rwa Rugigana rwagize ingaruka zikomeye, kuko usibye kuba Rukara n’abe barahise bahungira mu Bufumbira, uru rupfu rwakurikiwe n’itwikirwa ndetse no kwangirizwa imitungo ry’abakomoka mu miryango y’Abarashi, abandi bamburwa ubutaka.

Nyuma Rukara n’abo bahunganye baje gusanga Ndungutse twavuze haruguru wari warigometse. Ndungutse washakaga kwigaragaza neza imbere y’abazungu, yigiriye inama yo gutanga Rukara ku bazungu.

Ndungutse yari yarashenguwe n’uko Rukara yari yaramubwije ukuri! Mu bika byabanje twigeze kuvuga uko Ndungutse yiyitaga mwene Rutarindwa, ariko abari bamuzi neza bemezaga ko yarutaga kure mu myaka uwo yiyitiriraga kuba se! Rimwe rero Rukara yaje kumwumva yiyita mwene Rutarindwa.

Amusubiza agira ati: “Mugenzi wanjye, jye nabaye ibwami kwa Rwabugiri; abana b’umwami bose ndabazi, kandi wowe sinigeze na rimwe nkubona ibwami. Tuza rero twirire Igihugu, ariko ibyo kubeshya Abanyarwanda tubireke”.

Ndungutse yaje kugambanira Rukara, arafatwa, ashyikirizwa Liyetona (Lieutenant) Gudovius bitaga Bwana Lazima, ubwo hari ku wa 14 Mata 1912. Abasirikare b’Abadage babanje kumujyana i Kigali, nyuma azanwa mu Ruhengeri gucirwa urubanza.

Uru rubanza rwabaye ku wa 18 Mata 1912, Rukara rwa Bishingwe acirwa urubanza rwo kwicwa amanitswe. Igihe cyo kunyongwa kigeze ariko, yambuye umusirikare w’umuserija wari umurinze inkota, ayimucumita mu rwano, abasirikare basigaye bamurasa urufaya agerageza guhunga. Aho yarasiwe ubu ni munsi gato y’inyubako z’Akarere ka Musanze, hafi y’ahari ibibuga bya Tennis.

Hejuru twavuze ko aho Padiri Loupias bitaga Rugigana yiciwe mu Gahunga, bahita Kukarugigana. Ubu hubatse Paruwasi ya Gahunga, hari n’ikigo cy’amashuri abanza cya Gahunga. Iyi Paruwasi yahoze ari santarari imwe mu zigize Paruwasi ya Rwaza, iza guhinduka Paruwasi muri 1986.

Aho yaguye, Abihayimana bo mu Gahunga bahashyize umusaraba munini nk’ikimenyetso cy’ibyahabereye. Nko muri metero 15 ariko hari ikivumu cy’inganzamarumbo, kigaragara nk’aho cyaba kimaze imyaka myinshi giteye aho. Rukara afite benshi bamukomokaho bagituye aha mu Gahunga k’Abarashi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka