Menya amateka y’ahitwa ‘Ku Mugina w’Imvuzo’

Nk’uko Kigali Today igenda ibagezaho amateka y’ibice bitanukanye byo hirya no hino mu Gihugu, kuri iyi nshuro yabakusanyirije amateka y’ahitwa Ku Mugina w’Imvuzo.

Ahari igiti cy'umuko ni ho hari hatuye Mirenge ku Ntenyo, ni na ho haboneka Umugina w'Imvuzo
Ahari igiti cy’umuko ni ho hari hatuye Mirenge ku Ntenyo, ni na ho haboneka Umugina w’Imvuzo

Inteko y’umuco yagiye ikusanya amateka y’ahantu nyaburanga maze isanga aha Ku Mugina w’Imvuzo hasigasiye amateka adakwiye kwibagirana.

Umugina w’Imvuzo uherereye mu Ntara y’Amajyepfo, Akarere ka Ruhango, Umurenge wa Byimana, Akagari ka Ntenyo, Umudugudu wa Ntenyo, hafi cyane y’ahubatse isoko rya Ntenyo.

Uyu ni umugina wavutse ahamenwaga ibivuzo n’imbetezi biturutse mu rugo rw’umuherwe uvugwa mu mateka y’u Rwanda rwo hambere witwaga Mirenge wari utuye aha ku Ntenyo.

Mirenge wo ku Ntenyo azwiho kuba sebukwe wa Ngunda, ariko kandi anazwiho kuba yari umukire cyane.

Imvugo igira iti: “Atunze ibya Mirenge ku Ntenyo” isanzwe imenyerewe mu Kinyarwanda”.

Mirenge yari umukungu, atunze cyane, akagira abagaragu benshi bamuhingiraga. Yakundaga guhinga uburo, amasaka, inkori, ndetse n’ibishyimbo.

Mu guhemba abamuhingiye, Mirenge yabaterekaga inzoga, cyane cyane amarwa y’uburo. ibivuzo n’imbetezi bisigaye bikamenwa mu gikari. Aho byamenwe rero ni ho haje kuvuka umugina kubera ubwinshi bwabyo.

Usibye ariko kuba aha hazwi nko Ku Mugina w’Imvuzo, abahaturiye banahita kwa Mirenge ku Ntenyo, bahitirira uwo muherwe Mirenge wari uhatuye.

Ni umugina munini udahingwa, akenshi bishingiye ku myemerere ivuga ko ibyo bivuzo n’imbetezi bikiri hasi mu butaka, bityo ko hagize uhakubita isuka, imbaragasa ziri muri izo mbetezi zazamuka bigateza amakuba akomeye.

Hari abagira bati "Uwo mugina nta muntu ujya awuhinga, aho ibyo bivuzo byamenwe habamo imbaragasa. Iyo ushyizemo isuka zirazamuka, bituma abaturage birinda kuhakomeretsa. Bivugwa ko n’iyo ukubisemo isuka imvura ihita igwa! Nta muntu ujya akinisha kuhahinga".

Umugina ubwawo ufite ubuhagarike bwa metero imwe n’igice, n’umurambararo wa metero eshanu. Iruhande rw’uwo mugina hateye igiti cy’umuko bivugwa ko cyahoze mu gikari kwa Mirenge.

Kuva mu mwaka wa 2015, abakarani-ngufu bibumbiye muri Koperative "COMEP Turwanye Ubukene" ikorera aho ku Ntenyo, batangiye kuhatunganya, bagamije kubungabunga amateka ahavugwa no kuyasobanurira abahasura.

Ku rundi ruhande ariko hari amazu y’abaturage agenda yubakwa mu nkengero z’uyu mugina ku buryo bishobora kuwangiza. Ni muri urwo rwego abagize iyo Koperative bahazitiye bakoresheje imigano, ndetse bahatera n’indabo bagamije kuhataka. Iyi Koperative irifuza kuhubaka urugo rwa kinyarwanda mu minsi iri imbere, bigana uko urugo rwa Mirenge rwahahoze rwari rumeze.

Muri aka gace ka Ntenyo uyu mugina ubarizwamo, hatuye abitwa ‘Abarenge’ bivugwa ko bakomoka kuri Mirenge. Hagaragara kandi ibindi bintu bizwi mu mateka nk’umusozi wa Kanyarira kuri ubu abakirisitu baturutse impande zitandukanye z’Igihugu bajya gusengeraho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka