Mu gushaka kumenya amateka yihariye yo ku cya Rudahigwa, Kigali Today yegereye Inteko y’Umuco maze iyisangiza amateka yakusanyije kuri aha hantu n’impamvu hashyizwe mu hantu ndangamateka.
Ku Cyarudahigwa hahoze ari mu karere k’Umutara hakaba haritiriwe ikiraro Umwami Mutara III Rudahigwa, yari ahafite yororeragamo inka ku buryo bwa kijyambere.
Ahahoze icyo kiraro ubu ni mu Mudugudu wa Nsheke, Akagari ka Nsheke, Umurenge wa Nyagatare, Akarere ka Nyagatare, mu Ntara y’Uburasirazuba. Hafi y’icyo kiraro ni ho ibiro by’Akagari ka Nsheke byubatse, kandi ni na yo sambu kubatsemo.
Nubwo cyasenywe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu wa 1994, ibisigisigi by’icyo kiraro birimo ibikuta bihagaze n’ibyuma byari bifashe igisenge cyacyo biracyagaragara aho cyari cyubatse.
Amaze kwima ingoma, Umwami Mutara III Rudahigwa yagaragaje ishyaka ryo guharanira imibereho myiza y’Abanyarwanda bose ariko imigambi ye igakomwa mu nkokora n’ubutegetsi bwa gikoroni. Guhera mu wa 1946, ariko cyane cyane nyuma ya 1950, niho yatangiye gushyira mu bikorwa zimwe mu ngamba zikomeye yari afite.
Uko abantu biyongeraga amasambu yabaga mato, Umwami atangira gushishikariza abantu korora inka nkeya ariko zitanga umukamo mwinshi. Guhera mu wa 1949, yategetse ko inyambo ziva mu nzuri zaragirwagamo zikajyanwa mu Mutara kuko ari ho hari hakiri inzuri nini, aho zaragirwaga arahatanga.
Icyo gihe mu Mutara hajyanywe amashyo y’inyambo aturutse mu nzuri zayo zari hirya no hino mu Gihugu harimo Inyangamutsindo, Ingaju, Urugaga, Ingirikirwa, Ingeri, n’izindi. Zigeze mu Mutara, inzuri z’izo nyambo zari i Nsheke, Barija, Gasinga ndetse n’ i Kabare.
Muri icyo gihe kandi Rudahigwa yashishikarizaga abaturage gutura heza kandi neza mu mazu ya kijyambere ndetse no kororera mu biraro. Ni muri urwo rwego yatangije umushinga w’icyitegererezo i Ntete hafi ya Kiramuruzi, ahakatira abantu amasambu angana, abayatuyemo bubakirwa amazu ya kijyambere ndetse n’ibiraro bororeramo.
Nyuma ya Ntete, umushinga nk’uwo yanawukoze i Rutare hakurya y’umugezi w’Umuvumba. Uretse gushishikariza rubanda korora no guhinga kijyambere, Rudahigwa ubwe yabahaye urugero, arabanza yubaka ikiraro i Mututu agishyiramo Ingeri mu wa 1956 yubaka ikindi i Nyagatare ku musozi wa Nsheke na ho ahororera kijyambere.
Umwami atangiye korora kijyambere, yashatse guca inyambo amahembe ngo abe ari zo yororera mu biraro abiru baramubuza bamubwira ko byamukenya; ahubwo bamugira inama yo gushaka Inkuku akaba ari zo yorora atyo.
Ng’uko uko yaguze Inyankore bazica amahembe azishyira mu biraro! Icyatumye ahitamo Inyankore ngo ni uko zigira inkokora ngufi n’umubyimba mwiza.
Mu kiraro cy’i Nsheke yashyizemo ibintu byose inka zikenera kugira ngo zibeho neza ku buryo uretse kuharishiriza, hari n’ibibumbiro zinyweramo. Zari zifite abashumba bo kuzahirira no kuzikenura, bayobowe n’abatahira barimo Kabagema, Bigaba na Ruhanamirindi.
Amata y’izo nka za Rudahigwa n’ay’iz’abandi bashakaga kuyagurisha yakusanyirizwaga ku ikaragiro ry’i Nyagatare abaturage bitaga ku Ilitiro, agatunganywa akagurishwa ari inshyushyu, ikivuguto cyangwa amavuta.
Icyakora nubwo hari Abanyamutara bari batangiye korora kijyambere babirebeye kuri Rudahigwa barimo Shefu Ryumugabe ndetse na Gatondwe wari igisonga i Nyagatare; hari abatunzi batabikozwaga ahubwo batangira kwigira i Bugande bakurikiye inzuri ngari.
Inka Rudahigwa yari afite mu Mutara, zaba izari mu kiraro i Nsheke cyangwa inyambo, zariwe mu gihe cy’imvururu zakurikiye itanga ry’Umwami mu wa 1959. Abashumba bake ni bo bashoboye guhungisha inyambo bari baragiye bazijyana muri Uganda.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|