Kuki hitwa ku Mavubiro?

Ahitwa Ku Mavubiro i Gasabo ni mu Mudugudu wa Vugavuge, Akagari ka Gasabo, Umurenge wa Rutunga, mu Karere ka Gasabo, mu Mujyi wa Kigali. Ni ahantu hateze neza, ngo hahoze amavubiro y’Umwami Kigeri IV Rwabugiri.

Ahahoze amavubiro
Ahahoze amavubiro

Ariko bamwe mu batuye i Gasabo bavuga ko ayo mavubiro yahasizwe na se Rwogera, ndetse abandi bakavuga ko ari aya kera cyane yatangiranye n’Ingoma Nyiginya.

Amavubiro y’i Gasabo yakorerwagaho imihango yo kuvuba imvura. Ngo byari ibibindi bitatu, nubwo benshi mu babibonye bigihari bavuga ko babonye bibiri gusa. Byitabwagaho n’abiru babiri ari bo Runanira Gabriël na Bucyerinda.

Uko umwaka utashye babisigaga umwura aribyo bisobanura ubutaka butukura basiga ku rugara rw’akabindi. Ibyo bibindi ngo byahoragamo amazi, bikuzura igihe cy’impeshyi kiri hafi gucika; na ho itumba ryajya kurangira amazi akagabanuka cyane.

Amakuru atangazwa n’Inteko y’Umuco mu kiganiro na Rutabagirwa Faustin,utuye mu karere ka Gasabo, avuga ko aho ku mavubiro hahoze urugo rw’Umwami Kigeri III Ndabarasa, ariko na Musinga ngo yaba yari ahafite inshoreke n’ubwo hari abavuga ko atari Musinga ahubwo ari Rwabugiri.

Iyo ikaba ari yo mpamvu na magingo aya hitwa mu Kigabiro. Abahaturiye bavuga ko hari inzoka nini y’inshira yahoraga yizingiye kuri rimwe muri ayo mavubiro, bakayita “Urugata rw’Ivubiro”. Iyo nzoka ntiyasagariraga abaje kuhasura.

Uretse inzoka, mu Kigabiro ngo hahoze agashyamba kabagamo ingwe bitaga “Ingwe y’Abana” cyangwa “Ingwe y’Imisezero”; igakunda kwibera mu munyinya wari uhari bitaga “Umunyinya w’i Rwanda”.

Icyatumaga yitwa ingwe y’abana ngo ni uko iyo hafi aho havukaga uruhinja yakundaga kujya kuri urwo rugo bakavuga ko irinze rwa ruhinja! Iyi ngwe na yo ngo ntiyagiraga amahane kuko ninjoro yaherekezaga abagenzi, bagera iyo bagiye ikigarukira mu Kigabiro.
Amavubiro y’i Gasabo yangijwe mbere gato y’itanga ry‘Umwami Mutara III Rudahigwa.

Rimwe ryamenwe n’inka zarishaga, irindi rimenwa n’uwitwa Nyakamwe ka Bucyerinda.
Twibutse ko Bucyerinda yari umwe mu biru bitaga kuri ayo mavubiro, ariko ashinzwe n’ingoma z’ingabe z’i Gasabo ari zo Rugeramisango na Busarure. Uwo mwiru ngo yatumye umuhungu we Nyakamwe i Nyanza kwa Rudahigwa, mu gihe yari ahari yiba isaha y’Umwamikazi Gicanda Rosalie; abanyanzu baramufata, baramukubita.

Nyakamwe yatashye ababaye, ageze iwabo arihorera arandura ivubiro ryari risigaye. Munsi y’iryo vubiro ngo yahasanze inzabya ebyiri. Urwo rugomo rwababaje abaturage cyane, Nyakamwe abibonye atyo ahungira muri Uganda, ariko agezeyo arapfa. Kubera kuryubaha, abari bahaturiye baraje bahamba iryo vubiro.

Nyuma y’ibyo, abiru bashatse ibindi bibindi babisimbuza amavubiro ariko rubanda ntiyabyubashye kuko yakekaga ko bitari bifite imitsindo nk’amavubiro ya mbere.
Ibyo bibindi na byo byamenwe mu nkubiri yo mu wa 1959 na 1960 igihe hasibanganywaga ibimenyetso by’ingoma ya cyami. Abanyagasabo bavuga ko kuva amavubiro ya mbere yakwangizwa nta nzoka n’ingwe byongeye kugaragara mu Kigabiro.

Mu Kigabiro ari na ho ku Mavubiro y’i Gasabo ubu nta kimenyetso cy’amateka yaho kihasigaye dore ko n’ibigabiro byaho byashaje muri za 1960 kubera ko abahinzi babisatiriye. Ubu hari ikigo cy’ishuri cy’i Rutunga. Mu gihe bahubakaga amashuri, ngo abacukuraga umusingi bahatoraguye inigi, utubindi duto n’amasaro abengerana cyane.
Ahahoze amavubiro i Gasabo

Mu ntambwe nkeya uvuye ku Mavubiro hari ahitwa ku Itorero bivugwa ko ngo hatorezwaga abana mbere y’uko Itorero rigenda ritakaza umwimerere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka