
Ni agace k’ubucuruzi gaherereye mu mudugudu wa Gasharu, akagari ka Musezero, umurenge wa Gisozi mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali.
Ruhunga Straton wahavukiye mu mwaka wa 1955, avuga ko nta muntu wabura kuhamenya kuko iryo zina ryatangiye kwamamara mu myaka ya 1958-1959.
Ati "Muri iyo myaka hano hari ibagiro ry’abagabo batatu aribo Maritini Mucungurampfizi, Barayagwiza na Petero Majoro, icyo gihe hitwaga mu Kiziba". Iryo zina ryari rihasebeje kuko ubundi nta nyama zo mu kiziba.
Aho babagiraga bamaraga kubaga inyama bakazitandika hasi ku makoma, ni ko guhindura bati ’ni kuri abattoire’ (ibagiro), ariko kubera kutamenya igifaransa baracishiriza ngo ’Beretwari".
Kuva icyo gihe hano kuri aka gasozi hiswe ’Beretwari hatyo, ariko uretse utubari tw’urwagwa n’abacuruzi b’inyama, hari hatuwe n’abantu bake cyane, ku buryo wagendaga kirometero nk’ebyiri utarabona urugo rw’umuntu.
Ruhunga akomeza avuga ko abaguzi b’inyama bazitungaga ku migozi bakazanika ku zuba, bakabanza kwinywera urwagwa bakumva bahaze buri wese agafata inyama yaguze agataha.
Beretwari hahoze ari muri komine Rubungo mbere y’amavugurura y’inzego z’ibanze. Habagirwaga inka zivuye i Rutare muri perefegitura ya Byumba, ubu ni mu karere ka Gicumbi.

Ruhunga avuga ko kubera iterambere aka gace kagenda kageraho, kuri ubu Beretwari umuntu atahabona ikibanza cyo guturamo kiguzwe amafaranga ari munsi ya miliyoni eshanu.
Ni mu gihe mu myaka ya 1970-1980, ikibanza cyaho ngo cyagurwaga amafaranga y’u Rwanda atarenze ibihumbi 100.
Uwitwa Barigira Samuel umaze imyaka irindwi ahacururiza, avuga ko Beretwari harimo gutera imbere mu buryo bwihuse kuko igihe yahageraga, ngo imisozi yaho yari itwikiriwe n’amashyamba n’urutoki.
Ohereza igitekerezo
|
Nanjye nari nzi ko bikomoka kuri Belle Étoile uretse ko nshidikanya niba kari akabari cyangwa aho bogosheraga.
Ntabwo ari byo ahubwo iryo zina ryavuye ku gifaransa "BELLE ETOILE" ryari izina ry’akabari.