Kampala: U Rwanda ruyoboye inama y’abakuru ba Polisi - EAPCO

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel Gasana yahagarariye u Rwanda mu nama y’umuryango uhuza abakuru ba Polisi mu bihugu byo mu Burasirazuba bwa Afurika (EAPCO).

IGP Emmanuel Gasana Umuyobozi wa Polisi y'u Rwanda ni nawe uyoboye inama ya EAPCO.
IGP Emmanuel Gasana Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda ni nawe uyoboye inama ya EAPCO.

Vice President wa Uganda Edward Ssekandi niwe watangije ku mugaragaro iyi nama iteraniye i Kampala ku wa Gatatu tariki 13 Nzeri 2017.

Bimwe mu byibandwaho muri iyi nama harimo gukumira ibyaha byambukiranya imipaka, umutekano w’urujya n’uruza rw’abimukira mu bihugu biri mu Burasirazuba bw’Afurika n’ibindi.

Insanganyamatisiko y’iyi nama ibaye ku nshuro ya 17 ni "Kunoza imikorere yo kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka."

Iyi nkuru turacyayibakurikiranira

Inama iteranye ku nshuro ya 17 iri kubera i Kampala muri Uganda.
Inama iteranye ku nshuro ya 17 iri kubera i Kampala muri Uganda.
Abitabiriye inama barigira hamwe uko hanozwa gukumira ibyaha byambukiranya imipaka.
Abitabiriye inama barigira hamwe uko hanozwa gukumira ibyaha byambukiranya imipaka.
Iyo nama iba ihuje abakuru ba Polisi bo mu bihugu byo muri Afurika y'Iburasirazuba (EAC)
Iyo nama iba ihuje abakuru ba Polisi bo mu bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba (EAC)
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mukomereze aho ngabo zacu! u Rwanda twe turayobora

kalisa yanditse ku itariki ya: 13-09-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka