Inteko y’Umuco igiye kubungabunga ibigabiro n’imisezero by’Abami

Mu rwego rwo gusigasira amateka yaranze u Rwanda mu bihe byo hambere, Inteko y’Umuco igiye gushyiraho uburyo bwo kwita no kubungabunga amateka y’ibigabiro n’imisezero y’Abami.

Umusezero wa Rwabugili uherereye i Gicumbi mu Murenge wa Rutare
Umusezero wa Rwabugili uherereye i Gicumbi mu Murenge wa Rutare

Intebe y’Inteko mu Nteko y’Umuco, Amb Masozera Robert, yatangaje ko mu nshingano bafite harimo gusigasira amwe mu mateka yo hambere yaranze u Rwanda, arimo imisezero n’ibigabiro by’abami.

Aganira na Kigali Today, Amb Masozera yavuze ko babanje gukora urutonde rw’ahatabarizwaga abami mu gihugu, no kureba ahakiri ibigabiro kugira ngo bibungabungwe.

Ati "Kubungabunga amateka bizatuma adasibangana, n’abakiri bato bakayigiraho bakamenya ibyarangaga ubuzima bwo hambere".

Yongeraho ko babonye ahantu harenga 500, h’amateka agomba kubungabungwa hakaba hamaze kwandika mu gitabo ahantu 170, bikaba bizakomeza mu rwego rwo kubungabunga amateka yaranze u Rwanda rwo hambere.

Icyo Inteko y’Umuco yakoze, habayeho gukusanya amakuru mu nyandiko mu mwaka wa 2016, batangira igikorwa cyo kuhashakira amakuru.

Ambasaderi Masozera avuga ko hari itegeko risaba abantu kubungabunga ahantu hose hari amateka, kandi bakirinda ibindi bikorwa bihakorerwa uretse kurinda ibiharanga.

Imisezero y’Abami ni ahatabarizwaga Abami, naho ibigabiro ni ahahoze ingo z’Abami hakarangwa n’igiti cy’ikivumu kinini, cyabaga giteye mu rugo rw’Umwami.

Ibigabiro n’imisezero ubisanga mu turere dutandukanye tw’u Rwanda, bikaba bizabungabungwa mu rwego rwo kwita ku mateka yaranze u Rwanda rwo hambere.

Ahari ibigabiro n’imisezero hazashyirwa ibimenyetso biharanga kandi hashyirweho n’amategeko abigenga, yo kubibungabunga ku rwego rw’akarere.

Uwo muyobozi asaba ubufatanye muri ibi bikorwa byo kubungabunga aya mateka, kuva ku muturage kugera ku rwego rw’akarere.

Ahari ibigabiro by’abami hazatangira gushyirwa imihanda ba mukerarugendo banyuramo bajya cyangwa bava gusura ahantu nyaburanga mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Muraho neza! Murakoze cyane ku bw’ iyi nkuru. Inteko y’ Umuco izakore n’ ubukanurambaga mu bitangazamakuru(cyane cyane za TV) bihitamo kwakira amafaranga bigatangaza indirimbo n’ ibiganiro byangiza UMUCO n’ INDANGAGACIRO by’ ABANYARWANDA.Igihugu se ko kigirwa n’ abantu bazima none u Rwanda rw’ ejo (urubyiruko) rukaba ruri korekwa n’ ibyo rwirirwa rureba, murumva igihugu kiganahe? Murakoze.

Anastase yanditse ku itariki ya: 18-01-2024  →  Musubize

Ni byiza ariko banashyire imbaraga mu kurwanya imico mibi y’ ubutinganyi,ibihangano n’ izindi mvugo zigisha zikanashora urubyiruko rwacu mu busambanyi no mu gushakira ubukire mu nzira zibonetse zose batitaye ku ndagagaciro z’umuco wacu.Uzi kubona abarundi baca indirimbo nk’ izi z’ abana bacu iwabo, twe ntacyo tubikoraho?!

iganze yanditse ku itariki ya: 23-05-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka