Imyaka 18 irashize Saddam Hussein yishwe
Tariki 30 Ukuboza 2006 – 2024, imyaka 18 irashize Saddam Hussein wari Perezida wa Iraq yishwe anyonzwe (kunigishwa umugozi umanitse), nyuma yo gutabwa muri yombi n’ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika (US) mu 2003, ashinjwa gutunga intwaro za kirimbuzi ariko bakaza gusanga ntazo.
Saddam yahanishijwe igihano cyo kwicwa amanitswe mu mugozi, nyuma yo guhamywa ibyaha byibasiye inyokomuntu mu gihugu cye. Yakatiwe n’Urukiko rwa Iraq Rudasanzwe rwamuhamije impfu z’Abanya-Iraq b’Aba Shi’ite 148 biciwe mu gace ka Dujail mu 1982, bazira ko bashatse kumuhirika ku butegetsi.
Guverinoma ya Iraq yashyize ahagaragara videwo y’iyicwa rye, imwerekana ashorewe ajyanywe aho yiciwe amanitswe mu mugozi yashyizwe mu ijosi n’abantu babiri bari bahishe amasura.
Nyuma y’urupfu rwe, habayeho impaka mpuzamahanga nyuma y’uko habonetse videwo yo kunyongwa kwe yafashwe na telefone igendanwa, agaragara azengurutswe n’abaturage barimo kumukwena mu Cyarabu n’amajwi ahanitse, ari nako basingiza umuyobozi w’Abayisilamu b’Aba Shia, Muqtada al-Sadr warwanyaga ubutegetsi bwa Saddam, ndetse banishimira kumubona yitura hasi amaze gushiramo umwuka.
Umubiri wa Saddam woherejwe ku ivuko rye mu gace ka Al-Awja, hafi y’umujyi wa Tikrit ku itariki 31 Ukuboza 2006, ari naho washyinguwe iruhande rw’imva z’abandi bantu bo mu muryango we.
Saddam yishwe anyonzwe mu rukerera ahagana saa 05:50, ku munsi wa mbere wa Eid al-Adha ku wa 30 Ukuboza 2006. Yiciwe mu kigo cya gisirikare cyitwa Camp Justice cyari gihuriweho n’ingabo za Iraq n’iza US i Kazimain, agace ko mu burasirazuba bw’amajyaruguru y’umurwa mukuru Baghdad.
Saddam Hussein yanyozwe ari wenyine, bitandukanye n’amakuru ya mbere yabanje kuvuga ko yanyongewe hamwe na bagenzi be babiri, Barzan Ibrahim al-Tikriti na Awad Hamed al-Bandar, kuko bo bishwe ku itariki 15 Mutarama 2007. Mubyara wa Saddam witwa Ali Hassan al-Majid, na we yakatiwe urwo gupfa, yicwa na we anyonzwe ku itariki 25 Mutarama 2010.
Saddam Hussein yatawe muri yombi n’ingabo za US mu Kuboza 2003, zimusanze aho yari yihishe mu mwobo uri mu isambu iri hafi ya Tikrit aho akomoka, mu gihe cy’intambara yo kumuhirika no kumuta muri yombi, ashinjwa gutunga intwaro za kirimbuzi.
Ingabo za US kandi zishe abahungu babiri ba Saddam, Uday na Qusay, mu mirwano yabereye aho bari bihishe mu mujyi wa Mosul, ku itariki 22 Nyakanga 2003.
Tariki 30 Mutarama 2004, Condoleezza Rice wari Umujyanama mu mutekano w’igihugu ku butegetsi bwa George Bush, yemeye ku nshuro ya mbere ko bibeshye kuri Saddam kuko baje gusanga nta ntwaro za kirimbuzi yari afite, kandi ari rwo rwitwazo nyamukuru bagendeyeho bamushozaho intambara mu 2003.
Kwemera ko bibeshye byaje bikurikira ubuhamya bwo ku wa 23 Mutarama 2004 no kwegura kwa David Kay, Umunyamerika wari ukuriye itsinda ryari rishinzwe kugenzura niba Iraq yari itunze intwaro za kirimbuzi zo mu bwoko bwa WMD.
Icyo gihe Kay yavuze ko ubugenzuzi bakoze kuri gahunda y’intwaro za Iraq mbere y’intambara, baje gusanga bwose bwari bukocamye.
Nubwo ariko US zemeye ko nta ntwaro za kirimbuzi Iraq yari ifite, Saddam Hussein yakomeje kugarizwa n’ibirego by’ubwicanyi bwakorewe abanya Iraq 148 b’Aba Shi’ite mu mujyi wa Dujail, ari na byo byamuhesheje igihano cyo kwicwa anyonzwe. Saddam yari yasabye ko bamwica bamurasiye ku giti nk’uko bigenda mu gisirikare, ariko urukiko rwarabyanze, ruvuga ko agomba kunyongwa nk’umuturage usanzwe.
Nyuma yo guhirikwa no kwicwa kwa Saddam Hussein mu 2006, igihugu cyakomeje kubamo imirwano ya hato na hato yo kumaranira ubutegetsi guhera mu 2008, hagati y’Aba Shi’ite n’Aba Sunni n’ibikorwa by’iterabwoba n’ubwicanyi byakorwaga n’umutwe wa Leta ya Kiyisilamu muri Iraq na Syria (ISIS), watsinzwe mu 2017.
Kugeza muri Gashyantare 2024, muri Iraq hari hakibarirwa abantu barenga miliyoni batarabasha gusubira mu byabo kubera umutekano mucye, n’abasaga miliyoni eshatu bari bakeneye ibikorwa by’ubutabazi nk’uko bigaragara mu bushakashatsi bwakozwe n’ikigo Center for Preventive Action.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|