Barashakisha ubwato bwasizwe n’Abadage mu Kivu mu ntambara ya mbere y’Isi

Ibihugu by’u Rwanda n’u Budage birimo gushakisha ubwato bwaroshywe mu Kiyaga cya Kivu, mu Ntambara ya Mbere y’Isi.

Barashakisha ubwato bwasizwe n'Abadage mu Kivu mu ntambara ya mbere y'Isi
Barashakisha ubwato bwasizwe n’Abadage mu Kivu mu ntambara ya mbere y’Isi

André Ntagwabira, Umushakashatsi mu mateka ashingiye ku bisigaratongo (Archeologist) ukorera Inteko y’Umuco, avuga ko mbere y’uko ingabo z’Abadage ziva mu Rwanda muri Gicurasi 1916, zabanje guhisha ubwo bwato kugira ngo budafatwa n’ingabo z’Abababiligi bari bahanganye, zikabukoresha.

Igikorwa cyo gushakisha ubu bwato kiyobowe na Michael Nieden, wigeze kuba umuyobozi wa Jumelage ya Renani-Palatina.

Intambara ya mbere y’Isi yamaze imyaka ine, ni uguhera mu 1914 kugeza mu 1918. Mu Rwanda, iyo ntambara yamaze imyaka ibiri kuko yatangiye mu 1914 irangira mu 1916. Muri icyo gihe ingabo z’u Budage zari mu Rwanda zarwanaga n’iz’u Bubiligi zari muri Congo Mbiligi, ubu yitwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Agira ati “Icyakora Abadage ntibarwanaga bonyine kuko ku busabe bwabo, Umwami Yuhi IV Musinga yari yarabahaye ingabo zibafasha kurwana zitwaga ‘Indugaruga’. Muri iyo ntambara, Abadage bakoresheje ubwato bwitwaga Bodelschwingh”.

Ni akazi katoroshye
Ni akazi katoroshye

Ubu bwato babukoresheje barwanira mu Kiyaga cya Kivu, by’umwihariko ku kirwa cy’Ijwi. Ubu bwato ni bwo bwa mbere bw’icyuma kandi bukoresha moteri bwageze mu kiyaga cya Kivu. Bwakorewe mu Budage bukoreshejwe n’Abamisiyoneri b’Abaporotesitanti bari i Rubengera, bashakaga kujya babugendamo bagiye kwigisha ijambo ry’Imana mu birwa biri mu kiyaga cya Kivu cyane cyane ku Ijwi, ndetse no ku nkengero zo hakurya yacyo muri Congo.

Ariko kuko Intambara ya mbere y’Isi yatangiye bukigera mu Rwanda, ndetse Abamisiyoneri batarabukoresha na rimwe, abasirikari b’Abadage bahise babufata babukoresha muri iyo ntambara.

N’ubwo ubwato bwa Bodelschwingh bwatumye ingabo z’Abadage zirusha imbaraga iz’Ababirigi mu kiyaga cya Kivu, nyuma zaje gutsindwa zirahunga.

Inyandiko nke zivuga kuri ubwo bwato, zivuga ko Abadage baburoshye hafi y’inkengero z’ikiyaga cya Kivu ahitwa mu Musaho.

Barifashisha ikoranabuhanga rihanitse
Barifashisha ikoranabuhanga rihanitse

Ntagwabira avuga ko mu bantu bakuze bagiye babazwa amakuru kuri ubu bwato, bavugako amateka y’uruhererekane nyemvugo (oral accounts) babajijwe n’Inteko y’Umuco, na bo bemeza ko ubwo bwato bwaroshywe mu kigobe cya Musaho koko, ariko ahitwa mu Rwintare.

Mu Rwintare ubu ni mu mudugudu wa Kagugu, Akagari ka Suri, Umurenge wa Mushubati mu Karere ka Rutsiro.

Ntagwabira avuga ko Inteko y’Umuco ubu irimo gufatanya na Jumelage ya Renani Palatina, mu gushakisha ubwo bwato kuko ari ikimenyetso cy’umurage w’amateka asangiwe n’u Rwanda n’u Budage.

Si ubwa mbere ubu bwato bushakishwa, kuko ubushakashatsi bugamije kumenya aho ubwo buherereye, bwatangiye muri Mutarama 2023. Icyo gihe ntibwabonetse, ari na yo mpamvu ubu ibikorwa byo kubushakisha byasubukuwe.

Barashakira n'imusozi
Barashakira n’imusozi

Kuri iyi nshuro ya kabiri burimo gushakishwa n’itsinda ry’inzobere zo mu kigo cyo mu Rwanda cyitwa Charis UAS, icyo mu Budage cyitwa Sensy’s ndetse n’izindi mpuguke zaturutse muri Brazil. Ubushakashatsi bukaba burimo gukorerwa mu mazi ndetse n’imusozi ku nkengero z’ikiyaga.

Mu gushaka ubu bwato hifashishwa ibikoresho binyuranye bishobora kubona ibyuma biri munsi y’amazi, ndetse no mu butaka harimo n’akadege gato katagira umupirote ka ‘drone’.

Ntagwabira avuga ko niburamuka bubonetse, ubwato bwa Bodelschwingh buzaba bufite agaciro gakomeye, kuko buzaba ari ikimenyetso gifatika cy’amateka y’Intambara ya Mbere y’Isi, imaze imyaka irenga 100 ibaye.

Amafoto: Michael Nieden

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Benshi bibaza niba intambara ya 3 y’isi itegereje.Babiterwa nuko babona muli iki gihe ku isi hali ubushyamirane bwinshi bw’ibihugu:Russia-ukraine+Nato;China-US bapfa Taiwan,Iran-Israel;North Korea-South Korea,etc...Intambara ya 3 y’isi ibaye,isi yose yaba umuyonga,kubera ko noneho barwanisha atomic bombs.Imana yaremye isi,ntabwo yakwemera ko isi ishira.Nkuko bible ivuga,imana izabatanga,itwike intwaro zose zo ku isi,hamwe n’abantu bose bakora ibyo itubuza,harimo n’abarwana,abiba,abarya ruswa,abasambanyi,abikubira,etc...Niyo armageddon mujya mwumva.

butuyu yanditse ku itariki ya: 18-02-2024  →  Musubize

Buzaboneka

Isaac yanditse ku itariki ya: 18-02-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka