Abahanzi basabwe gusigasira ibihangano byari byaratwawe n’Ababiligi mu gihe cy’ubukoloni
Inteko y’Umuco nyarwanda yamuritse ibihangano by’imbyino n’indirimbo gakondo, byari byaratwawe n’Ababiligi mu gihe cy’Abakoloni, isaba abahanzi kuzisubiramo no kuzisigasira.
Iri murika ryabereye ahakorera Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihu (MINUBUMWE), ryitabirwa n’abahanzi nyarwanda cyane cyane abafite ibihangano gakondo, abacuranga indimbo bifashishije ibikoresho gakondo ndetse n’abahanga, ibindi bihangano bishingiye ku muco nyarwarwanda.
Intebe y’Inteko Amb. Robert Masozera, yavuze ko kuba u Rwanda rwarabashije kugarura imbyino n’indirimbo byari byaratwawe n’u Bubiligi mu gihe cy’ubukoloni, ari ikintu gikomeye kandi gishishimishije kuko kizafasha gusigasira ayo mateka yo hambere.
Ati “Abahanzi gakondo murabizi ko ubu izi mbyino ndetse n’indirimbo zitakiririmbwa, mufite amahirwe yo kuba mwazisubiramo kugira ngo zitibagirana burundu, ni ahanyu rero gukomeza gusigasira umuco nyarwanda”.
Abahanzi bitabiriye iri murika ry’ibi bihangano, bavuga ko ari ikintu cyiza kuba u Rwanda rwarabashije kugarura ibihangano byabo.
Intore Tuyisenge Jean De Dieu, yavuze ko ibi bihangano bikubiye mu muco w’Abanyarwanda ndetse n’ikindi gisekuru kikazamenya ibyaranze u Rwanda rwo hambere.
Ati “Ni byiza ku Banyarwanda bose by’umwihariko ku bahanzi bakora injyana gakondo, kuko bituma bamenya uko kera bahangaga ndetse bakabijyanisha n’ibyo duhanga ubu. Dufite n’amahirwe y’uko twasubiramo zimwe muri izo ndirimbo kugira ngo zitibagirana”.
Izi ndirimbo n’imbyino zakusanijwe n’Ababiligi guhera mu gihe cy’ubukoroni, kuva mu mwaka 1954 kugeza mu 2007 ubwo barimo kuzikoraho Ubushakashatsi.
Indirimbo u Rwanda rwagaruye zisaga 4000, zikaba zirimo iz’ibihozo by’abana, indirimbo z’abashumba b’inka, ibyivugo n’ibisigo, Umuhamirizo n’izindi.
Prof Gamariel Mbonimana, umwe mu basaza bagize inteko izirikana yavuze ko hari abahanzi bo hambere bahimbye indirimbo nziza, kandi zigakundwa barimo na Padiri Byusa Eustache.
Prof Mbonimana avuga ko Padiri Byusa Eustache yabayeho kuva mu 1910 kugeza mu 1985, usibye kuba Padiri muri Kiliziya Gatolika, yari n’umuhanzi w’umuhanga mu ndirimbo gakondo, urugero nk’iyitwa ‘Umuhororo’ yahimbiye Paruwasi ya Muhoro, na ‘Kamonyi Nziza Murwa w’Abami’ yahimbye agendeye ku ndirimbo y’Ikidage yo mu kinyejana cya 19.
Prof Mbonimana avuga ko impamvu atanze urugero kuri Padiri Byusa, ni uko na we ari mu bahanzi bo hambere bahimbye indirimbo zigakundwa n’ubwo zitari mu zari zajyanywe n’Ababiligi.
Prof Mbonimana avuga ko ashimishwa no kuba yaratanze umusanzu we wo kwigisha amateka muri Kaminuza y’u Rwanda.
Ubwo hamurikagwa ibi bihangano ntabwo hatangajwe ba nyirabyo kuko mu bihe byo hambere, nta buryo bwo kubika ibihangano bya buri muntu bwariho, gusa ku bahanzi bifuza kuba hari indirimbo basubiramo bahawe rugari bakegera inteko y’umuco ikabibafashamo.
Izi ndirimbo n’imbyino kandi amaradiyo yakenera kuzicurangira Abanyarwanda bakazumva bakanazimenya, hari uburyo bazihabwa n’Inteko y’Umuco bakazisakaza hose.
Uretse indirimbo n’imbyino hamuritswe ibindi bikoresho gakondo byifashishwaga mu gihe cyo kuzibyina birimo amayugi, imigara, ingoma, inkanda, impu n’ibindi.
Iri murika ryatagiye tariki 27 Ukwakira 2023 rizageza tariki 26 Mutarama 2024. Inteko y’Umuco ikaba isaba Abanyarwanda bose gusura iri murika ndetse no kubyaza umusaruro uyu murage.
Iki gikorwa cyo kumurika izi ndirimbo n’imbyino cyakozwe ku munsi nyirizina, wo kuzirikana umurage uri mu majwi n’amashusho uba tariki ya 27 Ukwakira buri mwaka.
Uyu mwaka insanganyamatsiko iragira iti “Umurage uri mu majwi n’amashusho, umuyoboro w’umuco n’amateka by’Abanyarwanda.”
Ohereza igitekerezo
|