Zimbabwe irashaka kugurisha amahembe y’inzovu ya miliyoni 600 z’Amadolari

Igihugu cya Zimbabwe kirimo gusaba uburenganzira bwo kugurisha amahembe y’inzovu gifite mu bubiko bwacyo, afite agaciro k’abarirwa muri miliyoni 600 z’Amadolari ya Amerika.

Ku wa mbere tariki 16 Gicurasi 2022, nibwo Zimbabwe yasabye ibihugu by’i Burayi ko byayishyigikira bityo ikabona uburenganzira bwo kugira ngo ibe yagurisha ayo mahembe y’inzovu.

Leta ya Zimbabwe ivuga ko inyungu izava mu kugurisha ayo mahembe y’inzovu yari ifite mu bubiko bwayo, izifashishwa mu gusigasira urusobe rw’ibinyabuzima, cyane cyane inyamaswa, ndetse no gufasha abaturage b’icyo gihugu baturiye za Pariki.

Ibyo byagarutsweho n’umuyobozi mukuru wa ZimParks, ikigo cyo muri Zimbabwe kimenyerewe mu gucuruza amahembe y’inzovu mu buryo bwemewe n’amategeko, ubwo yaganiraga na ba Ambasaderi b’ibihugu by’i Burayi, bari mu ruzinduko muri icyo gihugu.

Guhera mu 1989, ubucuruzi mpuzamahanga bw’amahembe y’inzovu burabujijwe, hagendewe ku masezerano mpuzamahanga abuza ubucuruzi bw’ibinyabuzima (ibimera n’inyamaswa) byo mu gasozi, biri mu nzira yo kuzimira.

Kubuza ubwo bucuruzi ngo byari bigamije guca intege ababukoraga hirindwa ko inzovu zakomeza kwicwa kugira ngo amahembe yazo agurishwe.

Nk’uko bitangazwa na France 24, muri Afurika ngo inzovu ziri hagati y’ibihumbi 20 na 30 zirahigwa mu buryo bunyuranyijwe n’amategeko buri mwaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka