Zimbabwe ibaye igihugu cya mbere muri Afurika cyemeje urukingo rwa SIDA

Zimbabwe ibaye igihugu cya mbere ku Mugabane wa Afurika, kigiye gutangira gutanga urukingo rwa virusi itera SIDA, icyo gihugu kandi kibaye icya gatatu ku Isi cyemeje urwo rukingo nyuma ya Amerika na Australia.

Zimbabwe igiye gutangira gutanga urwo rukingo mu gihe Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO), rivuga ko urwo rukingo rufite ubushobozi bwo kugabanya ubukana bwa Virusi itera SIDA, ku rugero rwa 79%, nk’uko byatangajwe na The Guardian.

Urwo rukingo rwa ‘Cabotegravir (CAB-LA)’ ngo rutangwa mu gihe cy’ibyumweru bine bitandukanye, rugakurikirwa n’urukingo rutangwa buri nyuma y’ibyumweru umunani (8).

WHO itangaza ko urwo rukingo rufite ubushobozi bwo kugabanya ubukana bwa virusi itera SIDA ki kigero cya 79%, ugereranyije n’ibinini byo kumira.

WHO ivuga ko ishyigikiye ikoreshwa ry’urwo rukingo kuko ruzafasha mu guhangana na virusi itera SIDA. Raporo ya WHO yo muri Nyakanga 2022, yagaragaje ko ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA hirya no hino ku Isi, bwageraga ku 4000 ku munsi mu mwaka wa 2021.

Ubwandu bushya nk’uko byagaragajwe na raporo ya WHO, bwari bwiganje cyane mu rubyiruko rukoresha ibiyobyabwenge, abakora uburaya, abagabo bakorana imibonano mpuzabitsina na bagenzi babo bahuje ibitsina, imfungwa ndetse n’abantu bihinduje ibitsina.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Inkuru ishimishije benshi muri iyi si yacu pe! gukumira no kurwanya ubwandu bushya bwa virus ya sida. amahoro abe ku bizera ko virus ya sida izaranduranwa n’imizi yayo.

Cadeu yanditse ku itariki ya: 22-10-2022  →  Musubize

Nibyiza kabisa urwo ruling on ruje kugira icyo rugabanya kubwandu bwa virus itera SIDA

Raban yanditse ku itariki ya: 21-10-2022  →  Musubize

Urakoze cyane Mediatrice mutugezaho iyi nkuru nziza, twizeye ko no mu Rwanda rurahagera vuba

Favorable yanditse ku itariki ya: 21-10-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka