Zimbabwe: Guverinoma iratanga indishyi za Miliyoni 20 z’Amadolari ku bahinzi
Muri uku kwezi k’Ukwakira 2024, Guverinoma ya Zimbabwe izatanga Miliyoni 20 z’Amadolari ya Amerika, ku bahinzi b’abazungu n’abirabura baba muri Zimbabwe bari baratakaje ubutaka bwabo mu gihe cya gahunda yo kubufatira yabayeho ku butegetsi bwa Robert Mugabe wari Perezida wa Zimbabwe.

Izo ndishyi zigiye gutangwa hagamijwe kongera kuzahura ubuhinzi bwa Zimbabwe bwagizweho ingaruka zikomeye n’iryo fatira ry’ubutaka ryabayeho guhera mu 2000 ndetse no kugarura umubano mwiza n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’isi.
Abahinzi b’abanyamahanga bafatiriwe ubutaka muri Zimbabwe, harimo abakomoka mu Bubiligi no mu Budage ndetse n’abahinzi 400 b’abirabura bo muri Zimbabwe. Naho gahunda yagutse izatwara Miliyari 3.5 z’Amadolari azahabwa abahinzi b’abazungu b’Abanya-Zimbabwe bagera ku 4000 yatangajwe mu mwaka wa 2020, yo ikomeje kudindira kubera kubura amikoro.
Radio mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) yatangaje ko Perezida wa Zimbabwe, Emerson Mnangagwa, arimo aragerageza kugarura umubano mwiza n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi, agamije gushaka uko yagabanya ideni igihugu cya Zimbabwe gifitiye amahanga, aho kuri ubu ngo iryo deni rigera kuri Miliyari 12 z’Amadolari.
Zimbabwe kandi irashaka gahunda ya FMI igamije koroshya ideni, muri urwo rwego, bikaba biteganyijwe ko intumwa za FMI zizajya i Harare muri Zimbabwe mu byumweru bibiri biri imbere. Ubukungu bwa Zimbabwe bivugwa ko buhagaze nabi kuva yafatirwa ibihano byo mu rwego rw’ubukungu mu myaka isaga 20 ishize.
Mu gihe y’ubutegetsi bwa Perezida Robert Mugabe, ngo yazanye ivugurura yavugaga ko ryari rigamije gukosora ubusumbane bwasizwe n’ubukoloni, habaho kwambura bamwe mu bahinzi ubutaka bahingaga cyane cyane abahinzi b’abazungu , kandi uko kubambura ubutaka ngo byakozwe mu buryo buhubutse butateguwe neza, buhabwa bamwe mu bakomeye bari mu butegetsi bwa Zimbabwe, bituma umusaruro w’ubuhinzi uhita umanuka cyane, biteza inzara ndetse n’ubukungu bwa Zimbabwe buragwa cyane kugeza n’ubu.
Ikinyamakuru AfricaNews, cyatangaje ko tariki 1 Nzeri 2020, ari bwo Guverinoma ya Zimbabwe yafashe icyemezo cyo gusubiza ubwo butaka bwose bwari bwarafatiriwe mu gihe cy’ubutegetsi bwa Perezida Robert Mugabe mu mwaka wa 2000-2001. Bityo rero ko abahinzi b’abanyamahanga barimo Abongereza, Abadage,Ababiligi n’abandi bafatiriwe ubutaka bwabo, babyifuza, bakwandika basaba kongera kubusubirana.
Ohereza igitekerezo
|