Zimbabwe: Amatora y’Umukuru w’igihugu n’ay’Abadepite yabaye mu ituze

Guverinoma na Komisiyo y’amatora muri Zimbabwe, batangaje ko amatora ya Perezida n’Abadepite yabaye mu ituze no mu mudendezo kandi mu buryo buboneye.

Tariki 23 Kanama 2023, abaturage ba Zimbabwe babyukiye mu matora y’Umukuru w’igihugu yahujwe n’ay’Abadepite.

Abaturage basaga miliyoni esheshatu muri Zimbabwe, nibo bitabiriye aya matora yo guhitamo Umukuru w’igihugu mu bakandida 11 bahataniye uyu mwanya.

Perezida Emmerson Mnangagwa w’imyaka 80, uhagarariye ishyaka rya ZANU-PF riri ku butegetsi, na we ari mu batowe kugira ngo yongere kuyobora Zimbabwe muri manda ya kabiri.

Aljazeera.com dukesha iyi nkuru, ivuga ko Umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, Nelson Chamisa, ubwo yageraga ahabera itora yakiriwe n’abamushyigikiye, mu matora yabereye i Kuwadzana.

Yavuze ko azatsinda, ariko ko ishyaka riri ku butegetsi na Komisiyo y’amatora nibitamwima amahirwe yo kwegukana instinzi ye bikamwiba amajwi.

Ati “Intsinzi yacu irakomeye. Tugiye gukomeza kureba ko amatora akorwa mu mucyo tukegukana intsinzi”.

Evelyn Dube w’imyaka 76, uri mu kiruhuko cy’izabukuru ubwo yari agaze ku biro by’itora, yatangaje ko yiteze impinduka z’imibereho myiza, zizazanwa n’uzatorwa ku mwanya wa Perezida.

Ati “Maze igihe kinini ntora abayobozi kandi sinigeze mbona impinduka mu buzima bwanjye, ariko ndashaka ko ibintu bihinduka, kuko amafaranga ya pansiyo mbona ari make”.

Pasiteri Chamisa w’imyaka 45 utavuga rumwe n’ubutegetsi, na we ari mu bahabwa amahirwe muri aya matora, kuko no mu mwaka wa 2018 yari yiyamamaje ariko ntiyahirwa no kwegukana uyu mwanya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka