Zimbabwe : Abarenga 1/2 cy’abaturage bakeneye ubufasha bw’ibiribwa

Kuwa Kabiri tariki 14 Gicurasi 2024, Inama y’Abaminisitiri ya Zimbabwe yatangaje ko kubera amapfa yateye iki gihugu, abaturage barenga kimwe cya kabiri cy’abagituye bazakenera inkunga y’ibiribwa.

Zimbabwe yavuze ko abarenga kimwe cya kabiri cy'abaturage bazakenera ubufasha bw'ibiribwa
Zimbabwe yavuze ko abarenga kimwe cya kabiri cy’abaturage bazakenera ubufasha bw’ibiribwa

Komite ishinzwe gusuzuma imibereho ya Zimbabwe (Zimlac), ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri yatangaje ko abagera kuri miliyoni 6 batuye mu bice by’ibyaro n’abandi miliyoni 1.7 batuye mu mijyi ari bo bazakenera ubufasha bw’ibiribwa.

Guverinoma yavuze ko aya ari amapfa akomeye muri Zimbabwe.

Isuzuma ry’ibihingwa riheruka kugaragarizwa Inama y’Abaminisitiri ya Zimbabwe, ryagaragaje ko umusaruro w’ibigori wagabanutse kugera ku kigero cya 77%.

Umuryango w’abibumbye (UN) n’ikigega cy’umuryango w’abibumbye cyita ku bana (Unicef), basabye ubufasha bw’amafaranga kugira ngo izi miliyoni z’abaturage ziticwa n’inzara.

Nyuma yo gutabarizwa n’iyi miryango, guverinoma ya Zimbabwe nayo yasabye abaterankunga n’abagiraneza miliyari 2 z’amadolari y’inkunga, kugira ngo babone ibiribwa.

Iki kibazo cyo kunanirwa kwihaza mu biribwa ntabwo ari gishyashya muri iki gihugu, kuko kuva mu mwaka wa 2000 bagihanganye na cyo.

Kuva igihe uwahoze ari perezida Robert Mugabe yayobora iki gihugu, byahungabanyije umusaruro ariko n’imihindagurikire y’ikirere nayo yakomeje gutiza umurindi iki kibazo.

Zimbabwe iri mu bihugu byibasiwe n’amapfa akabije mu gice cy’ibihugu biri muri Afurika yo hepfo. Uretse Zimbabwe, iki kibazo cy’ibiribwa bidahagije kiri no muri Zambia na Malawi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka