Zimbabwe: 39 barimo indorerezi bafunzwe bazira kubarura amajwi y’amatora rwihishwa

Polisi yo mu gihugu cya Zimbabwe yataye muri yombi abantu 39, ibakurikiranyeho kubarura amajwi y’ibyavuye mu matora y’Umukuru w’igihugu n’ay’Abadepite rwihishwa.

Polisi yatangaje ko ubwo amatora yarangiraga ku munsi w’ejo ku wa gatatu, indorerezi zatangiye kubarura amajwi mu buryo bwa rwihishwa, ku gira ngo bazagereranye ibyatangajwe na Komisiyo y’iki gihugu niba bihura n’amajwi babaruye.

Abatawe muri yombi ni abanyamuryango ba Sosiyete Sivile ya Nigeria, batangiye kubarura amajwi mu buryo bwa rwihishwa.

Polisi ivuga ko abantu bishe nkana itegeko rigenga amatora muri iki gihugu cya Zimbabwe, akaba ariyo mpamvu yabataye muri yombi.

Aba bakozi ba Sosiyete sivile ngo iki gikorwa cyo kubarura amajwi rwihishwa, bagifashijwemo n’abakozi bashinzwe amatora muri iki gihugu.

Mu murwa mukuru wa Harare hazindukiye umukwabu wo guta muri yombi indorerezi za Sosiyete sivile, n’abakozi ba komisiyo y’amatora bakoze amakosa yo kubarura amajwi batabifitiye uburenganzira.

Pasiteri Chamisa uhatanira umwanya wa Perezida, akaba ari na we uhabwa amahirwe mu bahanganye na Perezida Emmerson Mnangagwa, kugira ngo amusimbure ku butegetsi, yavuze ko hari abagerageza kuburizamo amajwi y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi.

Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu wamaganye iryo fatwa, bavuga ko rigamije guhagarika indorerezi z’amatora.

Perezida Mnangagwa wageze ku butegetsi mu 2017 nyuma yo gusimbura Robert Mugabe, ashinjwa n’andi mashyaka atavuga rumwe na Leta gushaka kwiba amajwi mu matora, kugira ngo abone indi manda yo kuyobora Zimbabwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka