Zanzibar yatangiye gupima Covid-19 hakoreshejwe ‘Scanner’

Ku kibuga cy’indege cya Zanzibar hatangijwe uburyo bushya bwo gusuzuma Covid-19, aho abagenzi bose bashyikira kuri iki kibuga mpuzamahanga cyitiriwe Abeid Amani Karume, basuzumwa iyo virusi hifashishijwe scanner, aho gukoresha uburyo busanzwe bumenyerewe bwa Rapid test cyangwa PCR.

Ubwo buryo buteye imbere, bwavuye mu bushakashatsi bwatwaye hafi miliyari 1 y’Amadolari, bwakozwe na Guverinoma ya Abu Dhabi muri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu (EAU).

Ikirwa cya Zanzibar na Abu Dhabi basanzwe bafitanye umubano ushingiye cyane ku bukerarundo umaze igihe, ndetse iki kirwa cyakira abagenzi benshi baturuka muri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu.

Itsinda rya mbere r’abagenzi basuzumwe hakoreshejwe ubu buryo, ryageze ku kibuga cy’indege cya Zanzibar bwa mbere kuGwa gatatu tariki 16 gashyantare 2022.

Umwe mu bagenzi basuzumwe hakoreshejwe ubu buryo, yatangaje ko ari bwiza cyane kuruta ubusanzwe.

Yagize ati "Burihuta kandi burizewe. Sinamenye ko namaze gupimwa mu gihe gito, ndetse n’igisubizo cyanjye cyahise kiboneka muri ako kanya”.

Minisitiri w’Ubuzima muri Zanzibar, yatangaje ko nta bwandu bushya bwa Covid-19 buragaragara kuva mu ntangiriro za Mutarama uyu mwaka wa 2022, abayobozi bakaba bishimira ubu buryo buzorohereza abakerarugendo basura Zanzibar.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka