Zanzibar: Visi Perezida Seif Hamad wishwe na Covid-19 yasezeweho bwa nyuma

Visi Perezida Seif Sharif Hamad w’Ibirwa bya Zanzibar yashyinguwe kuri uyu wa kane tariki 18 Gashyantare 2021 mu mudugudu avukamo wa Tambwe ku kirwa cya Pembe, akaba yaherekejwe n’imbaga y’abaturage ndetse amaduka n’ibindi bikorwa birafungwa.

Seif Sharif Hamad yasezeweho bwa nyuma
Seif Sharif Hamad yasezeweho bwa nyuma

Seif Sharif Hamad uzwi cyane ku izina rya Maalim Seif, yapfuye ku wa Gatatu tariki 17 Gashyantare 2021, nyuma y’ibyumweru bitatu ishyaka rye ACT-Wazalendo rivuze ko yanduye Covid-19, nk’uko byatangajwe na BBC.

Nyuma y’uko abategetsi bo muri Tanzania bahakanye ko hari Covid-19 irangwa muri icyo gihugu, niwe munyapolitiki ukomeye watangaje ku mugaragaro ko yanduye Covid-19.

Amasengesho yo kumusabira yabereye i Dar es Salaam aho yaguye arimo kwivuriza, uwahoze ari President wa Tanzania, Jakaya Kikwete akaba ari mu bitabiriye ayo masengesho.

Urupfu rw’uwo munyapolitiki ruracyashidikanywaho n’abantu benshi muri Zanzibar, kuko ku mbuga nkoranyambaga bakomeje kumusobanura nk’Intwari yabo, cyane ko bivugwa ko ari umwe mu bayobozi bari bafite icyerekezo waharaniye akanazana Ubumwe kuri icyo kirwa.

Mu mudugudu yavukiyemo, amaduka menshi yari afunze kuva kuwa Gatatu bikimenyekana ko yitabye Imana.

Ni mu gihe serivisi zo gutwara abagenzi ngo zatwaye benshi cyane mu buryo budasanzwe, ubwo abantu bihutiye kujya i Pemba kunamira no guha icyubahiro cya nyuma banasezera ku murambo wa nyakwigendera Seif Sharif Hamad.

Yari umunyapolitiki abaturage bakunda
Yari umunyapolitiki abaturage bakunda
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka