Zambia: Umugore wa Edgar Lungu yasabwe ibisobanuro ku modoka zibwe

Polisi yo muri Zambia yavuze ko yatangije iperereza nyuma yo kubona raporo ivuga ko hari imodoka eshatu zibwe, hanyuma ikaza kuzisanga aho uwo mugore witwa Esther Lungu atuye.

Esther Lungu
Esther Lungu

Mu cyumweru gishize nibwo Abapolisi bitwaje intwaro baje gusaka mu rugo rw’uwahoze ari Perezida wa Zambia, Edgar Lungu, bafata izo modoka bivugwa ko zibwe n’umugore wa Edgar Lungu, maze na we asabwa kwitaba kuri Polisi.

Polisi ivuga ko uwo mugore wa Lungu akurikiranyweho kuba yaribye imodoka eshatu, harimo ikamyo yo mu bwoko bwa Mitsubishi, n’imodoka ebyiri ntoya zo mu bwoko bwa Toyota Sedan, akaba ngo yarazibye umugore umwe muri Kanama 2022.

Uwo mugore wibwe imodoka yaratangajwe, ariko nta bisobanuro byinshi yatanzweho. Abafana ba Lungu cyane cyane abo mu ishyaka rye rya ‘Patriotic Front’ ryigeze kuyobora Zambia, baje aho mu rugo rwa Lungu, mu rwego rwo kwerekana ko bifatanyije na Lungu n’umuryango we, nk’uko byatangajwe n’Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa (AFP).

Mu 2021, nibwo Lungu yavuye ku butegetsi nyuma yo gutsindwa mu matora, hagatsinda uwamusimbuye ku butegetsi, ari we Perezida Hakainde Hichilema, wari umaze igihe kinini atavuga rumwe n’ubutegetsi muri Zambia.

Umuvugizi w’ishyaka rya Lungu, Raphael Nakachinda, yavuze ko Guverinoma ya Hichilema ikomeza kuzana ibikangisho no kwihorera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka