Zambia: Umugabo yishe umwana we amuhoye ko arira cyane

Uko bucya n’uko bwira, hirya no hino ku Isi hakomeza kumvikana inkuru z’ibikorwa by’abantu bitangaje, ibiteye ubwoba, ariko n’ibiteye agahinda.

Mu biteye ubwoba ariko biteye n’agahinda, ni umugabo wo muri Zambia wafashe umwanzuro wo kuniga umwana we w’amezi umunani (8) aramwica, ngo kuko yariraga adaceceka.

Nk’uko byatangajwe n’Ikinyamakuru Zambian Observer cyandikirwa muri icyo gihugu, icyo gikorwa cy’ubwicanyi cyabereye ahitwa Riverview mu Karere ka Mazavuka, mu Ntara yo mu Mujyepfo ya Zambia.

Biravugwa ko uwo mugabo ufite imyaka 27 y’amavuko, yishe umwana we w’amezi umunani gusa, amunize.

Umuvugizi wungirije wa Polisi ya Zamnbia, Danny Mwale, yahamije ko nyina w’uwo mwana wishwe na se, Esther Lwiindi, yari yasiganye umwana na Papa we mu gihe we yari agiye ku isoko.

Mu gihe uwo mubyeyi yari avuye ku isoko ageze mu rugo, yasanze umwana we yasize ari muzima, yapfuye.

Abajijwe na Polisi, uwo mugabo ukurikiranyweho icyaha cyo kwica umwana we, yavuze ko yamwishe kubera yari arimo kurira cyane, adaceceka mu gihe nyina yari yamusize yagiye mu isoko.

Kugeza ubu, ngo umurambo wa nyakwigendera uri mu buruhukiro bw’ibitaro bya Mazabuka, mu gihe uwo mugabo, we ari mu maboko y’inzego z’umutekano, ategereje kugezwa imbere y’urukiko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka