Zambia: Impanuka y’imbangukiragutabara yahitanye umubyeyi wari ugiye kubyara

Imodoka ya Ambilansi yari ijyanye umubyeyi ugiye kwa muganga kubyara, yagendaga yihuta nyuma igonga igiti, uwo mubyeyi n’umwana yari atwite ndetse n’umurwaza bose bahita bapfa.

Bamwe mu baturage bari hafi y’aho impanuka yabereye, bamwe bavumaga umusheferi wihutaga ateza izo mpfu zose, ariko hari n’abavugaga ko ibyo yakoraga yagiraga ngo arebe ko yarokora ubuzima bw’uwo mubyeyi n’umwana we n’ubwo bitamuhiriye.

Ibinyamakuru by’aho muri Zambia, birimo icyitwa ‘Zambia Daily Mail’, byatangaje ko iyo modoka ya Ambilansi yageze ahantu mu ikorosi ribi mu muhanda ugana ku bitaro bya Mukobeko, nka saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, umushoferi ananirwa kugenzura umuvuduko ahita akora impanuka.

Uwo mubyeyi wari ugiye kubyara yitwaga Agatha Chanda, naho umurwaza wari kumwe na we muri iyo modoka yitwaga Simon Lukama.

Mu bandi bari muri iyo modoka ishinzwe gutwara abarwayi, harimo nyina w’uwo mubyeyi wari umuherekeje kwa muganga witwa Ellen w’imyaka 41 y’amavuko, we warokotse iyo mpanuka n’ubwo yakomeretse cyane, ndetse n’umushoferi wari uyitwaye na we warokotse iyo mpanuka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka