Yémen: Abimukira 76 bapfuye barohamye, abandi baburirwa irengero

Muri Yémen, nyuma y’uko ubwato bwari butwaye abimukira 157 biganjemo abaturuka muri Ethiopia bwarohamye, abagera kuri 76 bahise bapfa, mu gihe abandi benshi bo baburiwe irengero, bikaba byatangajwe ko imibare y’abapfuye ishobora gukomeza kwiyongera, nk’uko byemezwa n’ubuyobozi bw’urwego rushinzwe umutekano mu Ntara ya Abyan aho impanuka yabereye.

Abo bimukira barohamye ubwo bari mu bwato bunini bari mu Nyanja itukura, barimo bagerageza kujya mu bihugu by’Abarabu bigize ikitwa Golfe, bivugwa ko bikize cyane kuri peteroli by’umwihariko Arabia Sawudite.

Kuri uyu wa Mbere tariki 4 Kanama 2025, nibwo Umuyobozi uhagarariye Umuryango mpuzamahanga wita ku bimukira, OIM, muri Yemen Abdusattor Esoev, yatangaje iby’iyo mpanuka y’ubwato nk’uko byanditswe n’ikinyamakuru Le Monde.

Yagize ati “Nibura abimukira 76 b’Abanyafurika, bari bari muri ubwo bwato, nibo bimaze kumenyekana ko bapfuye baguye mu Nyanja ku ruhande rwa Yémen. Ariko hari abagera kuri 32 gusa mu 157 batabawe bakiri bazima. Amakuru ku baburiwe irengero ntaramenyekana kugeza ubu, kuko hakirimo gukorwa ubutabazi no kurohora imirambo”.

Yemen ivugwaho kuba ari inzira ikoreshwa n’abimukira benshi, cyane cyane abaturuka mu Ihembe ry’Afurika bashaka kujya mu bihugu by’Abarabu gushaka akazi n’imibereho myiza ugereranyije n’iyo baba bafite mu bihugu byabo, ariko OIM yemeza ko abagera ku 558 bamaze gupfa baguye muri iyo nzira, 462 muri bo baguye mu mpanuka nk’izo z’ubwato mu mezi macyeya ashize.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka