Yemen: Abimukira 39 bapfuye abandi 150 baburirwa irengero nyuma y’uko ubwato barimo burohamye
Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe abimukira, (International Organisation for Migration) watangaje ko abimukira 39 bapfuye abandi 150 baburirwa irengero nyuma y’uko ubwato barimo burohamye muri Yemen.
Umuryango wa IOM, kuwa Kabiri tariki 11 Kamena 2024, watangaje ko ubwo bwato bwari burimo abimukira basaga 200 bari baturutse muri Afurika, burohama bugeze muri Yemen.
Ku rubuga rwa X IOM yagize iti, "Ibyago byabereye ku nkombe ya Yemen, ubwato bwari butwaye abimukira bagera kuri 260 bwarohamye, 39 muri bo barapfa, abandi 150 baburirwa irengero mu gihe abagera kuri 71 bo barokotse".
Ikinyamakuru Tuko cyatangaje ko uwitwa Ahadi Al-Khurma, umuyobozi w’Akarere ka Rudum, aho impanuka yabereye, yavuze ko, “Ubwato bwarohamye bwari burimo ahanini abimukira baturuka muri Ethiopia burohama mbere yo kugera ku nkombe”.
Buri mwaka, abimukira babarirwa mu bihumbi icumi baturuka mu ihembe ry’Afurika barohama mu Nyanja itukura bagerageza kwambuka ngo bajye mu bihugu bitandukanye harimo n’ababa bagerageza kujya mu Burayi, bahunga intambara, ibiza, ndetse n’imibereho igoye y’ubukene.
IOM ivuga ko mu mwaka wa 2023 gusa, yabaruye abimukira 698 bapfuye baguye muri ayo mazi, harimo n’abandi 105 baburiwe irengero.
Abo bimukira banyura muri Yemen, ngo niyo bagezeyo bahura n’ibindi bibazo by’umutekano biba bibabangamiye ubuzima bwabo, kuko naho hariyo intambara .
Ohereza igitekerezo
|