Yarwaje umugabo we imyaka itandatu amaze gukira aramusiga ajya gushaka undi mugore

Umugore wo muri Malaysia, yatangaje ko nyuma yo kumara imyaka itandatu yita ku mugabo we wari wakomerekeye mu mpanuka y’imodoka, bikarangira adashobora kwifasha ikintu na kimwe, yaje gukira yongera gutangira kugenda, ariko ahita asaba gatanya ndetse ahita asezerana n’undi mugore.

Nurul yerekana uko yitaga ku mugabo we yarabaye pararize
Nurul yerekana uko yitaga ku mugabo we yarabaye pararize

Uwo mugore witwa Nurul Syazwani yabigaragaje mu mashusho yashyize ku mbuga nkoranyambaga, yerekana ubuzima bwa buri munsi yabanagamo n’uwo mugabo we, amwitaho, amugaburira anyujije mu gapira (nasogastric tube), akamuhindurira ibyo yitumyemo, akanamwoza.

Umugabo wa Nurul yakomerekeye mu mpanuka ahita aba pararize adashobora kugenda cyangwa kugira na kimwe yikorera byose akabifashwa n’umugore we, ibyo byose bimara imyaka itandatu (6), aza kugira amahirwe arakira yongera gutangira kugenda, muri icyo gihe nta wundi muntu wari umuri hafi uretse umugore we.

Izo videwo zigaragaza umugabo we yongeye gutangira kugenda n’amaguru ye, Nurul yazisangije amakurukira ku rubuga nkoranyambaga rwa facebook bagera ku 32.000, benshi bamushimira ubwitange yagize mu kwita ku mugabo we neza muri iyo myaka yose yamaze arwaye.

Gusa nyuma y’iminsi mikeya, abo bafana ba Nurul Syazwani kuri Facebook batunguwe ndetse babazwa no kumenya ko uwo mugabo yakize agahita asaba gatanya, ndetse akagerekaho no guhita ashaka undi mugore barasezerana.

Iyo nkuru bayimenye nyuma yo kubona ubutumwa Nurul yashyize kuri Facebook ashimira uwo wari umugabo we, anamwifuriza ishya n’ihirwe mu buzima bushya atangiye n’umugeni we mushya.

Nurul Syazwani ari kumwe n'uwahoze ari umugabo we n'umwana wabo
Nurul Syazwani ari kumwe n’uwahoze ari umugabo we n’umwana wabo

Mu butumwa Nurul yanditse kuri Facebook yagize ati, “Ndagushimiye mugabo wanjye (Congratulations), ndizera ko wishimiye kubana n’uwo wahisemo. Aifa Aizam, ndagusabye ngo uzamwiteho neza nk’uko nabikoze. Njyewe twararangizanyije, ubu rero ni ahawe ngo ukomereze aho nari ngejeje”.

Gatanya ya Nurul n’uwo wari umugabo we, bivugwa ko yatangajwe ku itariki 4 Ukwakira 2024, maze abakoresha imbuga nkoranyambaga aho muri Malaysia bamenye iyo nkuru, batangira kuvuga byinshi, bamwe bavuga ko bitumvikana ukuntu umuntu yatinyuka guhemukira uwamwitayeho ari mu bihe bibi.

Abandi batuka uwo mugabo wituye inabi umugore we wamweretse ubugwaneza mu gihe cyose yamaze arwaye, kuko abenshi bakurikiye urugendo rw’uburwayi rw’uwo mugabo kuri Facebook muri iyo myaka 6, kuko Nurul ngo yakundaga gushyiraho amafoto n’amavidewo yerekana uko umurwayi we amerewe.

Avuga ku bihe by’uburwayi bw’uwo wari umugabo we, Nurul yagize ati, “Muri icyo gihe arwaye cyane, nagiraga ubwoba bwinshi iyo yakororaga, buri munsi namufashaga kongera kwiga kugenda no kugira ibyo yifasha, abo mu muryango wanjye bazaga kumfasha buri munsi kugira ngo nshobore kuruhuka, ni njyewe wari ushinzwe kugura ibyo abana banjye n’umugabo wanjye bakenera kandi byari bigoye cyane”.

Nubwo bimeze bityo ariko, Nurul yasabye abakurikira kuri Facebook ko bareka kuvuga nabi uwahoze ari umugabo we, n’umugore we mushya, kuko yujuje inshingano ze nk’umugabo kandi azikora neza, yongeraho ko bemeranyije kuzafatanya inshingano zo kurera abana babo, ariko bamwe mu babonye ubwo butumwa kuri Facebook ntibemeranywa nawe ku ngingo ivuga ko yitwaye neza nk’umugabo wuzuza inshingano ze.

Umwe yanditse kuri Facebook agira ati, “Sinemeranya n’icyo kuvuga ko yujuje inshingano ze nk’umugabo. Ni gute umuntu yaba indashima bigeza aha. Bimeze nk’aho nta mutima agira”.

Ikinyamakuru OddityCentral cyatangaje ko Nurul akibona ukuntu abantu benshi barimo bavuga nabi uwo wari umugabo we ndetse n’umugore mushya yashatse, yahise asiba ubwo butumwa ndetse asaba imbabazi kuko yavuze ibyamubayeho bigatuma abantu bibasira uwahoze ari umugabo we n’umugore yashatse, nubwo ngo atari cyo yari agamije ajya kubisangiza abamukurikira kuri Facebook.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka