Yareze sosiyete yamuhaye akazi ikamuhemba mu myaka 20 ariko nta nshingano n’imwe imuha

Umugore w’Umufaransa yareze mu rukiko sosiyete y’itumanaho ya Orange, ayishinja kuba yaramubujije ituze ndetse ikamukorera ivangura mu kazi, ikamuhemba umushahara wose mu myaka 20 yose kandi nta nshingano na zimwe zo mu rwego rw’akazi imuha ngo azikore.

Yareze sosiyete imaze imyaka 20 imuhemba nta nshingano z'akazi imuha
Yareze sosiyete imaze imyaka 20 imuhemba nta nshingano z’akazi imuha

Uwo mugore witwa Laurence Van Wassenhove yahawe akazi muri sosiyete ya France Telecom mu 1993 nyuma iza kwegurirwa sosiyete ya Orange. Umukoresha we wa mbere, ngo yari azi ko afite ubumuga bwo kuba hari uruhande rumwe rwo mu isura rudakora (partial paralysis of the face) n’imbavu zimwe zidakora kandi ibyo yarabivukanye, ikindi ngo ajya arwara n’igicuri, ariko yari yarahawe akazi kajyana n’ubumuga bwe, bamugira umunyamabanga mu ishami rishinzwe abakozi (HR department) kugeza mu 2002.

Muri uwo mwaka wa 2002, ngo yasabye ko yakoherezwa gukorera mu kandi gace k’u Bufaransa, ubwo busabe bwe buremerwa, ariko aho yari agiye gukorera hashyashya, ntabwo hari hajyanye n’ibyo akenera mu kazi ke, hanyuma raporo yo kwa muganga yemeza ko umwanya yahawe gukoreramo utajyana n’ubumuga afite.

Nubwo byari bimeze bityo, bivugwa ko sosiyete ya Orange yananiwe kugira icyo ibikoraho ngo imuhe akazi kajyanye n’uko ubuzima bwe bumeze, ahubwo ihitamo kujya imuha umushahara we wose wuzuye mu gihe cy’imyaka 20, ariko nta kintu na kimwe imuha ngo akore.

Uyu mugore ushinja Orange kumwirengagiza, kubera ubumuga, yagejeje ikibazo cye muri Guverinoma ndetse no ku buyobozi bw’urwego rushinzwe kurwanya ivangura (the High Authority for the Fight against Discrimination).

Mu 2015, umuhuza hagati ya sosiyete ya Orange n’uwo mugore yategetse ko ikibazo gikemuka, ariko ngo ntibyigeze bikemuka, kuko sosiyete yakomeje kumuhemba kandi nta nshingano cyangwa akazi imukoresha, abanyamategeko be, bakavuga ko byari nko kumunaniza kugira ngo we ubwe aziyirukane mu kazi.

Umwe mu banyamategeko be yagize ati, “Bahitamo kumwishyura aho kumukoresha. Ubu yatanze ikirego arega iyo sosiyete ya Orange ndetse n’abayobozi bayo bane, avuga ko bamubujije ituze kandi bakamuvangura mu bandi bakozi bagendeye ku buryo ubuzima bwe bumeze”.

Bakomeza bagira bati. “Gukora, ku muntu ufite ubumuga biba bisobanuye kugira umwanya muri sosiyete, guhabwa agaciro no kugira ibimuhuza n’abandi. Kuri Laurence Van Wassenhove yimwe ibyo byose, kuko yashyizwe mu gisa n’igihirahiro mu myaka 20 yose, bibwira ko azikura mu kazi ubwe”.

Ikinyamakuru La Dépêche cyatangaje ko sosiyete ya Orange ku kibazo cya Van Wassnehove, yavuze ko yakoze ibishoboka byose kugira ngo uwo mugore akorere ahantu hamworohereza bishoboka.

Orange kandi ivuga ko yanafashe mu nshingano ibibazo by’imibereho bye, binyuze mu gukomeza kumuha umushahara we wose, n’izindi nkunga. Ikindi ngo ni uko no kumuha akazi sosiyete yabonaga bidakunda kuko yahoraga muri konji kubera indwara (Sick leave).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka