Yareze sosiyete ya Apple ayishinja gutuma umugore we amenya ubuzima bwe bw’ibanga

Mu Bwongereza, umugabo yareze sosiyete ya Apple asaba indishyi ya Miliyoni eshanu z’Amapawundi (Arenga miliyari 10Frw), ayishinja kuba yaratumye umugore we amenya ubuzima bwe bw’ibanga, bitewe n’uko iyo sosiyete yahuje telefoni ye ya iPhone na mudasobwa ya iMac y’umuryango (Imashini ikoreshwa n’abo murugo).

Yareze sosiyete ya Apple yamusenyeye urugo rwari rumaze imyaka 20
Yareze sosiyete ya Apple yamusenyeye urugo rwari rumaze imyaka 20

Mu myaka makumyabiri (20) yari amaze ashinze urugo uwo mugabo Richard (izina ritari irye nyaryo), ngo yakomeje no gukenera serivisi z’abakobwa n’abagore bicuruza kandi akabandikira ubutumwa akoresheje iPhone ye.

Uwo mugabo avuga ko yahoraga yitwararika agasiba ubutumwa bwose yandikiranaga nabo muri telefoni ye, ariko ngo ntiyari azi ko sosiyete ya Apple yemera ko ubutumwa bushobora guhererekanywa hagati y’imbuga zayo zirimo iPhone, iPad, na iMac umuntu akoresheje konti imwe.

Umunsi umwe umugore wa Richard, ngo yinjiye kuri konti umugabo we akoresha, kuri iMac y’umuryango (Imashini ikoreshwa n’abo murugo), maze ahita abona ubutumwa bwinshi umugabo yagiye yandikirana n’abagore n’abakobwa batandukanye, birangira amenye ko ari abakora umwuga w’uburaya.

Byarangiye umugore asabye gatanya, urukiko rutegeka Richard kumwishyura asaga Miliyoni 6.3 z’Amadolari, ibyo byose akaba abishinja sosiyete ya Apple, kuba ari iyo yabiteye, ndetse ikaba igomba kumuha indishyi.

Richard aganira n’ikinyamakuru The Times yagize ati, “Iyo ubwiwe ngo ubu butumwa bwasibwe, wizera ko bwasibwe koko, iyaba bajyaga bandika ubutumwa buvuga ngo ‘ubu butumwa busibwe kuri iyi telefoni gusa’ byari kuba bisobanutse kurushaho".

Richard avuga ko uretse kuba ashaka ko iyo sosiyete imuha indishyi, ahamagarira n’abandi bahuye n’ikibazo gisa n’icye ko batinyuka bakabivuga kandi bakaza bakamwiyungaho bakamagana iryo koranabuhanga rya Apple.

Yakomeje agira ati, “Hari kubaho uburyo bwo kwivana mu kibazo, iyo bitaza byihuta kandi bitunguranye. Twari tumaranye imyaka isaga 20 dushakanye twishimye, none urwo rushako rwiza rwasenywe n’ikintu abagabo benshi n’abagore bamwe na bamwe bakora”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka