Yamize inkota zimukomeretsa mu nda none ari mu bitaro

Umunyabigwi mu bufindo butandukanye harimo no kumira inkota, ukomoka mu Mujyi wa San Diego muri Amerika Scott Nelson, bakunze kwita “Murrugan The Mystic,” ubu ari mu bitaro nyuma yo kugira impanuka agakomeretswa n’izo nkota ubwo yarimo yereka abantu ubufindo bwe.

Aganira n’itangazamakuru Scott Nelson, yagize ati: “Byari bikomeye cyane guhumeka, byari bimeze nk’aho agatuza kuzuye. Nari mbizi ko ngiye kugira ibibazo bikomeye (…), mu by’ukuri natekereje ko ngiye gupfa”.

Nelson, ubundi wari umaze imyaka isaga 25 akora ubwo bufindo bwo kumira inkota, avuga ko iyo yari impanuka ya kabiri agize.

Ubwo yagiraga iyo mpanuka, inkota zakomerekeje umwijima we ndetse n’igihaha kimwe. Nyuma yo kubagwa inshuro nyinshi, abaganga bamushyize muri koma yamaze hafi ukwezi nk’uko yabibwiwe n’umwe mu baganga bamubaze.

Uwo muganga ngo yamubwiye ko Nta muntu n’umwe watekerezaga ko byashoboka, ati: “Twumvaga ushobora kuza kugwa ku iseta bakubaga".

Gusa mu bigaragara muri rusange, uwo munyabigwi ubu ngo arimo aroroherwa n’ubwo hari agace gato k’igihaha cye bakuyeho bamuvura.

Nelson avuga ko atazareka ubwo bufindo kuko ari ikintu akunda cyane, ahubwo azareka ibyo kumira inkota gusa, nyuma akajya akora ubundi bufindo. Yagize ati, “Sinzongera inkota ukundi, sinakongera gutuma mama wanjye anyura mu bintu nk’ibi ukundi”.

Avuga ko n’ubwo atazongera kumira inkota, azakomeza ubufindo harimo kumira ibintu biriho ibirimi by’umuriro, no kuryama ku bitanda birimo imisumari.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndabona
Uyumuntu
Arumurwayi

Munyarukundo yanditse ku itariki ya: 8-12-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka