Yakubiswe inkoni 280 bimuviramo urupfu
Abasaza bo muri sosiyete y’Abamasayi ba Arusha muri Tanzania, ngo bajya batanga ibihano byo gukubitwa inkoni ku bantu bafite ibyo bakoze binyuranyije n’umuco wabo ndetse n’uburere.
Ibyo bihano byo mu rwego rw’umuco ni byo byahawe uwitwa Nelson Mollel w’imyaka 32, wari utuye ahitwa Sanawari- Arumeru, mu Ntara ya Arusha, wapfuye nyuma yo guhanishwa gukubitwa inkoni 280, ashinjwaga kuba yaratutse nyina wamubyaye.
Nyakwigendera Mollel, ngo yapfuye ku itariki 8 Mutarama 2023, nyuma yo gukubitwa izo nkoni.
Umuryango wa nyakwigendera wasabye Leta ya Tanzania gukora iperereza no gutanga ubutabera nk’uko byavuzwe na Richard Mollel, uhagarariye umuryango mu muhango wo gushyingura wabaye ku wa Gatanu tariki 13 Mutarama 2023.
Yagize ati" Kugeza ubu twabuze igisubizo, turasaba Leta ngo idufashe tubona ibisubizo kugira ngo uwakoze ibi ntazabyongere, kuko uru rupfu ruteje urujijo”.
Ati "Icyakozwe ni igikorwa kigayitse, turasaba ko cyamaganwa, ntihazagire undi ugikora. Mbasabe mwese abagize umuryango wacu, mwikomeze umutima, dukomeze gufatana urunana no gukundana, ntituzihorere”.
Ku rundi ruhande, Umupasiteri wo mu Idini y’Abaluteri, Daniel Sadera wabwirije mu gihe cyo gusengera umurambo wa nyakwigendera, yasabye ababyeyi kujya bita ku burere bw’abana babo, kuko hari ubwo bagira uruhare mu gutuma bakura batagira ikinyabupfura.
Yagize ati "Nk’umubyeyi iyo uhuye n’undi mubyeyi akakubwira uko urimo urera umwana atari byo, wagombye kumva izo mpanuro. Ndasaba sosiyete kwita ku bijyanye no kurera urubyiruko n’abana bacu. Muzarebe urubyiruko rufite mu myaka hagati ya 30 na 18, n’ubwo wamusaba guterura itafari ntabishobora, kubera ibiyobyabwenge, urumogi, itabi cyangwa se inzoga”.
Ati "Babyeyi tugiye twita ku burere bw’abana bacu hari ibyo twatsinda harimo n’ibi. Twigishe abana ikinyabupfura n’inzira yo kwemera Imana bakiri bato, kuko hari imyaka igera ukaba utamuvugisha niba ataratojwe akiri muto”.
Mushiki wa nyakwigendera witwa Jackline Elias Mollel, yavuze ko musaza we yakubiswe inkoni 280, mu gihe yagombaga gukubitwa 70 ubundi ziteganyijwe gukubitwa umuntu watutse nyina, hakurikijwe umuco wo muri ako gace. Izo nkoni 280 ngo ni zo zaje kuba intandaro y’urupfu rwe.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Bagabanye ibihano
Uryo Rupfu nirubi
Apfuye nabi kbx bagabanye ibihano