Yakatiwe amezi 6 y’igifungo kubera gusoma umugabo utari uwe

Mu gihugu cya Sudan bahaye igihano cyo gufungwa amezi atandatu umugore w’imyaka 20, kubera kumufata asomana n’umugabo utari uwe.

Uyu mugore utatangajwe amazina ye, umwunganizi we mu mategeko, Me Intisar Abdullah, avuga ko yari yaratandukanye n’umugabo, baza gusanga arimo asomana n’undi mugabo utari uwe bituma ajyanwa mu nkiko, ndetse bamusabira igihano cyo gupfa nyuma yo guhamwa n’ubusambanyi mu rukiko rw’i Kotsi muri Leta ya White Nile ya Sudan.

Me Intisar Abdullah, avuga ko uyu mugore aburana bwa mbere yiyemereye ko yasomanye n’uwo mugabo, bituma urukiko rumusabira igihano cyo gupfa atewe amabuye.

Itabwa muri yombi ry’uyu mugore ryaturutse ku rupfu rw’umugabo bakundanaga, yishwe na mubyara we ipereza riza kugaragaza ko mubyara w’uyu mugore, ari we wishe uwo mugabo bitewe no kumufuhira.

Ikigo African Centre for Justice and Peace Studies (ACJPS), kivuga ko igihano yakatiwe ari ukwica amategeko mpuzamahanga yubahiriza uburenganzira bwa muntu.

Iki kigo cya ACJPS cyakomeje kwamagana igihano cy’urupfu cyahawe uyu mugore, Nyuma y’uko byamaganywe cyane ku Isi, urwo rukiko rwasubiyemo uru rubanza.

Uyu mugore yaje kubona umwunganizi basaba ko urubanza rusubirishwamo, bituma ikirego cyitwa icyaha cy’urukozasoni aho kuba icyaha cy’ubusambanyi, n’igihano cyo kwicwa atewe amabuye gikurwaho.

Ibi byamuhaye amahirwe yo kuticwa atewe amabuye nk’uko amahame yo muri iki gihugu abivuga.

Umunyamategeko we, Intisar Abdullah, yavuze ko uyu mugore yari yarekuwe hatanzwe ingwate, ariko ubu yajyanywe muri gereza gutangira igihano cye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kuba mu bihugu nka biriya biteye agahinda, kwinjira mubuzima private bwa buri muntu cyane ku gitsina gore byerekana uburwayi bwabategetsi bwicyo gihugu.
c´est vraiment triste d´entrer en prison pour avoir embrassé ..

emile yanditse ku itariki ya: 17-12-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka