Yahamwe n’icyaha cyo gusambanya mushiki we akatirwa gufungwa imyaka 30

Muri Tanzania ahitwa Iringa, umusore witwa Frank Kigomba w’imyaka 31 y’amavuko, yahanishijwe gufungwa imyaka 30 muri gereza, no kwishyura ihazabu y’Amashilingi ya Tanzania ibihumbi magana atanu (Sh500,000), nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gufata ku ngufu umwana w’imyaka 15, akaba ari na mushiki we bava inda imwe.

Ku wa 23 Mutarama 2023, aganira n’Ikinyamakuru Mwananchi dukesha iyi nkuru, Umuyobozi wa Polisi aho Iringa, ACP Allan Bukumbi, yavuze ko icyo cyaha cyo gufata ku ngufu cyakozwe ku itariki 2 Mutarama 2023, nyuma kikajyanwa mu rukiko, urubanza rukaba rwaramaze gucibwa.

Bukumbi yavuze ko uwo wafashe mushiki we ku ngufu, yamuhamagaye amusaba kumufasha kwinjiza imbaho mu nzu yarimo yubaka, nyuma uwo mwana akihagera, ahita amufata ku ngufu amwambura imyenda aramusambanya ndetse bimuviramo ububabare bukomeye.

Yagize ati “Iperereza ryagaragaje ko uwo musore yagiriwe inama n’abapfumu ko nakora imibonano mpuzabitsina na mushiki we bizamuha ubukire. Agejejwe imbere y’urukiko yahakanye ibyaha aregwa, ariko biza kumuhama, ahanishwa icyo gifungo”.

Uwo muyobozi wa Polisi yavuze ko ihohotera rishingiye ku gitsina, rikorerwa abagore n’abana, cyane cyane gufata ku ngufu, rikomeje kuba ikibazo gikomeye mu Ntara ya Iringa, bitewe n’impamvu zitandukanye harimo n’iby’imyizerere ijyana no kuraguza, uburwayi bwo mu mutwe, ndetse n’ubusinzi bukabije.

Uwo muyobozi kandi yaboneyeho umwanya wo gusaba abaturage gufatanya no gukorera hamwe mu rwego rwo kurwanya iryo hohotera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nibyo akwiye gufungwa

jules yanditse ku itariki ya: 26-01-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka