Yagizwe umwere amaze imyaka 50 ategereje igihano cy’urupfu
Umugabo wo mu Buyapani, witwa Iwao Hakamada w’imyaka 88, wari umaze imyaka 50 afunze ategereje guhabwa igihano cy’urupfu yakatiwe, yagizwe umwere n’urukiko nyuma yo gusanga ibimenyetso byakoreshejwe aregwa ari ibihimbano.
Iwao Hakamada, yari yarakatiwe urwo gupfa, nyuma y’uko mu 1968 ahamijwe icyaha cyo kwica uwari shebuja, umugore wa shebuja n’abana babo babiri.
Umwaka ushize nibwo urubanza rwe rwongeye gusubirwamo nyuma yo gukeka ko abakoze iperereze bateguye kandi bakazana ibimenyetso byashingiweho n’urukiko rukamuhamya kwica abantu bane.
Uyu mugabo nyuma yo kumara iyo myaka yose afunze buri munsi ategereje kwicwa, BBC yatangaje ko ngo byagize ingaruka ku buzima bwo mu mutwe, byatumye atabasha kwitabira urubanza rwe rwabaye kuri uyu wa Kane agirwa umwere.
Hakamada wahoze ari umukinnyi w’umukino w’iteramakofe wabigize umwuga, urubanza rwe ni rumwe mu manza ndende kandi zavuzwe cyane mu Buyapani, byatumye abantu benshi bashaka kumenya ibyarwo, ndetse kuri uyu wa Kane abantu 500 bari bateraniye mu rukiko rw’i Shuzuoka, bategereje kumva umwanzuro.
Uyu muryango w’abantu bane ashinja kwica barimo shebuja, umugore we n’abana babo babiri, ngo imirambo yabo bayisanze yahiriye mu rugo rwabo i Tokyo. Uko ari bane ngo bari batewe ibyuma mbere yo gutwika urugo rwabo.
Hakamada yashinjwe ubu bwicanyi, bitewe n’uko mu 1966 yakoreraga shebuja mu ruganda rukora ibiribwa bishongesheje byitwa miso, bikavugwa ko ariwe warimbuye uyu muryango, agatwika inzu yabo kandi akabiba Amayen ibihumbi 200 (Amafaranga akoreshwa mu Buyapani). Mu 1968 nibwo yahamijwe ubwicanyi no gutwika, akatirwa urwo gupfa.
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
" Oui,souvent la justice peut être injuste " Imana niyo juste kurusha twe abantu!
Akarengane karagwira. Niyo mpamvu imperuka ishatse yaba twese tugashyirwa ku ipanu. Ese ubwo bamuhaye indishyi zingana gute?
Ibi byerekana neza ko UBUTABERA bw’abantu akenshi bwibesha cyangwa bubogama.Muli macye,kenshi Human Justice iba ari Injustice kubera ibintu byinshi: Kwibeshya,Ruswa,Ubuswa,Kubogamira kuli Leta,etc...Ni imwe mu mpamvu Imana yaturemye izakuraho ubutegetsi bw’abantu igashyiraho ubwayo buzaba buyobowe na Yezu nkuko bible ibivuga ahantu henshi.Indi mpamvu ikomeye izabukuraho,nuko ubutegetsi bw’abantu bwananiwe gukuraho ibibazo bikomeye: Ubukene,Akarengane,Ruswa,Ubushomeli,Indwara,etc...Izabikora ku munsi w’imperuka wegereje.Nkuko bible ivuga,urugero muli Ibyahishuwe 21:4,ubwo butegetsi bwayo buzakuraho indwara n’urupfu.Hamwe n’ibindi bibazo byose.Aho gushidikanya cyangwa kubihakana,haguruka ushake imana cyane,we kwibera gusa mu gushaka iby’isi.Niyo condition.
Imana niyo yimika abami ikimura abandi ibitubaho byose iba ibisobanukiwe kuko irebera hose icyarimwe kandi igashobora byose
Akarengane karagwira. Niyo mpamvu imperuka ishatse yaba twese tugashyirwa ku ipanu. Ese ubwo bamuhaye indishyi zingana gute?