Yafashwe nyuma yo kwiba amakote 360 y’imvura

Mu Buyapani, umugabo wabaswe n’ubujura bwo kwiba amakote y’imvura y’abagore, yahawe izina ry’irihimbano rya ‘Raincoat Man’ cyangwa umugabo ukunda amakote y’imvura, yafashwe amaze kwiba agera kuri 360 mu myaka 13.

Ni umugabo ufite imyaka 51 akaba aherutse gufatirwa ahitwa Osaka mu Buyapani, nyuma yo kumenyekana ko ari we mugabo wahimbwe ‘Raincoat Man’, izina ryari rizwi cyane muri ako gace, umujura w’amayobera nk’uko bisobanurwa n’uboyobozi bwo muri ako gace, aho ngo bwagerageje kumufata guhera mu myaka isaga icumi.

Uwo mugabo ubundi ngo witwa Yoshido Yoda, ngo yakoraga akazi ko gukwirakwiza ibinyamakuru byanditse mu ngo z’abantu, ariko akaba yarakundaga cyane amakote ya ‘kappa’, akoreshwa mu kwitwikira mu gihe cy’imvura.

Ubwo Polisi yari irimo isaka inzu ye, yasanzemo amakote y’imvura afite icyo kirango cya Kappas agera kuri 360, iryibwe kera rikaba ryaribwe mu 2009.

Amakuru yatangajwe na Polisi yo muri Osaka, avuga ko uwo mugabo yibaga ayo makote iyo yabaga abonye abagore batwaye amagare mu mvura bambaye aya Kappa.

Yoshido Yoda ngo yatangiye kwiba amakote y’imvura mu 2009, nk’uko byatangajwe n’abakora iperereza, akaba yari ari ku rutonde rw’abashakishwa ariko ntafatwe.

Abajijwe impamvu yibye ayo makote y’abagore yose, Yoda yavuze ko iyo yabonaga abagore bambaye amakote y’imvura yumvaga bimushyuhije cyane, akabakurikira mpaka ayabambuye.

Polisi ivuga ko ayo makote yose yibye yateje igihombo kibarirwa muri Miliyoni 1.12 y’Amayeni yo mu Buyapani ($7,800) mu myaka 13 amaze ayiba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka