Yaburiye mu rugendoshuri amara iminsi 26 mu ishyamba atunzwe n’ibyatsi n’amazi
Muri Tanzania, umwana w’umuhungu w’imyaka 14 wigaga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye, yabuze mu gihe yari mu rugendoshuri hamwe n’abandi banyeshuri bagenzi be, nyuma aza kuboneka amaze iminsi 26 azenguruka muri iryo shyamba ashaka inzira yamusubiza mu rugo yarayibuze.

Uwo mwana witwa Joel Johanes, ngo yabonetse ari muzima nubwo yari afite ibikomere ku mubiri, ananiwe cyane, n’imyenda yaramucikiyeho, nk’uko byatangajwe na Nyina witwa Gema Akaro, wemeje ko kuboneka k’umwana we ari igitangaza cy’Imana kuko yari amaze iminsi 12 asenga yiyiriza ubusa.
Nyuma ngo yo kumva telefone imuhamagara imubwira ko umwana we yabonetse asohoka mu ishyamba, yahise ava i Arusha ajya kumufata ahitwa i Babati, mu misozi ya Kwaraa mu Ntara ya Manyara aho bari bamubonye.
Gema kandi yavuze ko yamenye ko umwana we muri iyo minsi 26 yose yamaze mu ishyamba, yari atunzwe no kurya ibyatsi birimo umunyu n’ibirimo isukari, akanywa n’amazi, biramutunga kugeza asohotse muri iryo shyamba.
Ikinyamakuru JamhuriMedia cyandikirwa aho muri Tanzania, cyatangaje ko ababyeyi ba Joel bari mu byishimo bikomeye kuko ngo bari baramaze kwiheba ko batakibonye umwana wabo.

Nyina Yagize ati, "Nahamagawe kuri telefone n’umubyeyi ngo wari usohotse mu nzu ye, maze ngo abona umwana wanjye avuye mu ishyamba aramufata amujyana mu rugo rwe amuha igikoma, arangije ahita amwihutana kwa muganga. Kuko byagaragaraga ko ananiwe cyane, kandi birumvukana yari amaze igihe atarya, kandi amaze iminsi azenguruka muri iryo shyamba ashaka inzira yamutahana akayibura”.
Yakomeje agira ati, “Nta nyamaswa z’inkazi yahuye nazo uretse inzoka, akazihunga igihe cyose yabaga azibonye. Nari maze iminsi nsenga niyirije kuva umwana wanjye yabura. Ndashima Imana ku neza yayo. Ni Imana yamuzanye, kandi turayishima cyane. Dufite ibyishimo kubera intsinzi yacu, nubwo yabonetse yuzuye ibikomere, ananiwe, imyenda yaramushiriyeho, ariko ni muzima”.
Joel yabonetse ku wa 10 Ukwakira 2024, ndetse uwamutabaye ngo niwe wamenyesheje Polisi n’umuryango ubona amakuru ye nk’uko byemejwe na Queen Sendinga umuyobozi w’Intara ya Manyara, wavuze ko umwana yajyanywe mu bitaro bya Manyara kandi atameze nabi cyane nubwo afite ibyo bikomere byinshi ku mubiri, ariko nibura ashobora kuvuga.

Yagize ati, “Ibipimo byo kwa muganga byamaze gufatwa bigaragaza ko nta kibazo gikomeye afite, nubwo umubiri unaniwe cyane, kuko yari amaze igihe kirekire ahantu abantu batagenewe kuba. Abaganga bakomeje kumwitaho bamuvura ibikomere, ariko bita no ku buzima bwe bwo mu mutwe, azakomeza yitabweho n’abaganga kugeza ubuzima bwe bubaye bwiza.”
Se w’uwo mwana, Johanes Malick yavuze ko bari mu byishimo byinshi nyuma yo kubona umwana wabo Joel, kuko bari barihebye ko atakibonetse.
Yagize ati, “Twarahatanye cyane, kuva twamenya ko yabuze ntitwigeze tuva i Babati, twiyemeje gukomeza gushakisha kugeza tumubonye none Imana iradufashije, turashima abadufashije bose mu isengesho”.
Ohereza igitekerezo
|