Yaburiwe irengero hasigaye iminsi ibiri ngo akore ubukwe

Umukobwa witwa Bushura Najjuko, ni umugeni waburiwe irengero mu Mujyi wa Kampala muri Uganda, mu gihe yari asigaje iminsi ibiri ngo ashyingirwe.

Uwo mugeni yaburiwe irengero tariki 13 Werurwe 2023, mu gihe ubukwe bwe bwari busigaje iminsi ibiri(2), kuko bwagombaga kuba tariki 15 Werurwe 2023, ari nabwo yishyikirije Polisi, arishinganisha, ayibwira ko yari yatorotse kubera ko umuryango we, washakaga kumushyingira umugabo adashaka, kandi baranze uwo we yikundiye.

Ibinyamakuru bitandukanye by’aho muri Uganda birimo Daily Monitor, Chimpreports n’ibindi, byanditse ku ibura ry’uwo mugeni, waburiwe irengero ubwo yari agiye mu nzu zitunganya ubwiza, kugira ngo bamusige bamurimbishe bijyanye n’ubukwe, ahitamo kubura kugira ngo yereke ababyeyi be ko adashaka ubukwe bw’agahato.

Bushura Najjuko yagaragaye bwa nyuma, ari kumwe n’inshuti ze aho yari yagiye kwirimbisha, nyuma Nyina wa Najjuko yabwiye abanyamakuru ko kuva asohotse muri iyo nzu bamusigiramo nka saa tatu z’ijoro, yagiye gutega imodoka ku cyapa, abona hari umubyigano w’abantu, abibonye atyo, ngo agira impungenge ko bamwangiriza imirimbo avuye kwishyirishaho, nyuma ngo abwira inshuti ze ko agiye gukomeza akaza gutegera imodoka ku kindi cyapa.

Kuva ubwo, batangiye kumushakisha baramubura, kuko telefoni ze zose zari zazimye, umuryango utangira kugira impungenge ko yashimuswe, ndetse basaba ubufasha mu kumushakisha, kugira ngo barebe ko yaboneka.

Nyuma uwo mukobwa w’imyaka 24 y’amavuko, byaje kumenyekana ko ari we ubwe wiburishije ku bushake, kuko atari ashimishijwe n’ubwo bukwe.

Ikinyamakuru New Vision cyatangaje ko ejo tariki 15 Werurwe 2023, ari bwo Najjuko yabonetse yijyanye Nsangi, mu Karere ka Wakiso.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kampala, Patrick Onyango, yameje ayo makuru yo kuboneka k’uwo mugeni bivugwa ko yari yabuze, kandi ko yahakanye ibyo kuba yari yaburiwe irengero.

Abajijwe icyatumye atoroka, Najjuko yavuze ko ubukwe bwe n’umugabo bari bagiye gushyingiranwa bitari mu bushake bwe, ahubwo byari ku bushake bw’ababyeyi be. Bityo rero inzira yonyine yari ihari yo gucika ubwo bukwe, kwari ugutoroka mbere y’uko umunsi wabwo ugera.

Najjuko yabwiye Polisi ati "Mfite umugabo nahisemo, ariko umuryango wanjye waramwanze, kugira ngo nanjye mbone uko nanga icyemezo cyabo, nafashe umwanzuro wo gutoroka".

Farouk Mugalu, umugabo wari waremejwe n’ababyeyi ba Najjuko, yavuze ko atewe impungenge no kubura k’uwagombaga kuba umugore we. Yahishuye ko baherukaga kuvugana umunsi umwe mbere y’uko abura, ubwo yamwohererezaga amafaranga yo kugura ikanzu n’inkweto.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka