William Ruto yarahiriye kuba Perezida wa Kenya

Kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Nzeri 2022, William Ruto yarahiriye kuba Perezida wa Kenya mu gihe cya manda y’imyaka itanu.

William Ruto yarahiriye kuba Perezida wa Kenya
William Ruto yarahiriye kuba Perezida wa Kenya

Perezida William Ruto indahiro ye yo kuba Perezida wa Kenya, yayikoze afashe ku gitabo cya Bibiriya avuga ko azubahiriza itegeko Nshinga ry’igihugu.

Perezida Ruto yahawe igitabo kirimo Itegeko Nshinga n’inkota nka bimwe mu bimenyetso by’uko abaye Perezida wa Kenya

Muri uyu muhango Rigathi Gachagua, na we yarahiriye kuba Minisitiri w’Intebe wa Kenya.

Mu bitabiriye uyu muhango wo kurahira kwa william Ruto, harimo Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, uw’u Burundi, uwa DRC, uwa Uganda n’uwa Tanzania.

Uyu muhango wabereye i Nairobi kuri Stade yitiriwe ‘Moi International Sports Centre’, witabirwa n’Abakuru b’ibihugu batandukanye n’abashyitsi b’icyubahiro n’abandi baturutse mu bihugu by’inshuti by’igihugu cya Kenya.

William Ruto yari amaze imyaka 10 ari Visi Perezida wa Kenya, atorewe kuyobora iki gihugu, atsinze abandi bakandida barimo Raila Odinga bari bahanganye cyane.

Umwe mu bagize Komite ishinzwe ibikorwa byo guhererekanya ububasha hagati ya Kenyatta na Ruto, Karanja Kibicho, yabwiye Nation ko Abakuru b’ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba (EAC), bitabiriye uyu muhango.

Ku ya 15 Kanama 2022, ni bwo Komisiyo y’amatora muri Kenya yatangaje ibyavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu, William Ruto ni we watangajwe ko yatorewe kuba Perezida wa Kenya, aho yagize amajwi 50.4% mu gihe Odinga yabonye 48.9%.

Ku ya 5 Nzeri 2022, nibwo ikirego cya Raila Odinga, cyateshejwe agaciro n’urukiko rw’ikirenga ruvuga nta shingiro gifite, nyuma yo gusuzuma impapuro abantu batoreyeho rugasanga zihuje n’iziri mu ikoranabuhanga.

Urukiko rw’Ikirenga rwemeje ko William Ruto ari we watowe nka Perezida w’iki gihugu, mu gihe mugenzi we Raila Odinga yari yasabye ko igikorwa cyo kubarura amajwi gisubirwamo bikarangira William Ruto amutsinze.

Amatora y’Umukuru w’igihugu muri Kenya yabaye ku ya 9 Kanama 2022, yasize William Ruto ariwe watsinze akaba agiye kuyobora kenya mu gihe cy’imyaka 5.

Mu irahira rya Perezida William Ruto, ntabwo mugenzi bari bahanganye Raila Odinga yitabiriye uyu muhango, kuko yari yatangaje ko atazaboneka kuko ari hanze y’igihugu ndetse ko atanemera ibyavuye mu matora.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka