Whitney Houston yapfuye

Umuririmbyi ndetse n’umukinnyi w’amafilimi wo muri Amerika, Whitney Houston, yapfuye tariki 11/02/2012 afite imyaka 48 y’amavuko.

Houston yapfiriye muri hoteli yitwa Beverly Hilton Hotel mu mujyi wa Los Angeles ho muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika (USA) aho yari acumbikiwe nk’umushyitsi.

Umuvugizi wa Polisi yo muri ako gace, Mark Rosen, nawe yemeje ayo makuru. Yavuze ko basanze Whitney Houston ari mu cyumba cya hoteli Beverly Hilton Hotel yapfuye.

Mark Rosen yavuze ko ubwo polisi yageraga muri icyo cyumba yasanze abashinzwe kuzimya umuriro muri iyo hoteli bari kugerageza kumugarurira akuka ariko biranga. Icyo Whitney Houston yazize ntikiramenyekena.

Whitney Houston yari acumbitse muri iyo hoteli ubwo yiteguraga kujya mu birori biba buri mwaka bya Clive Davis, ufatwa muri Amerika nk’umunyamuziki ukomeye. Ibyo birori bibanziriza ibya Grammy Awards.

Hotel Whitney Houston yapfiriyemo
Hotel Whitney Houston yapfiriyemo

Grammy Awards, ibirori byo guha ibihembo abahanzi bagaragaje ibikorwa by’indashyikirwa muri Amerika, biba buri mwaka. Iby’uyu mwaka biteganyijwe kuba kuri iki cyumweru tariki 12/02/2012.

Whitney Houston yamenyekanye cyane mu myaka ya 1980 ndetse na 1990. Yamenyekanye mu ndirimbo nka “ I will Always Love”, “I have Nothing” n’izindi. Ndetse akaba yaranamenyekanye cyane ubwo yakinaga filimi yakunzwe yitwa "The Bodyguard," aho yakinanye na Kevin Costner.

Whitney Houston yari azwiho no kugira ijwi ryiza. Guinness World Records itangaza ko Whitney Houston ariwe muririmbyi w’umukobwa w’ibihe byose wabonye ibihembo byinshi kubera ijwi rye ryiza ndetse n’indirmbo ze zakunzwe n’abatari bake. Ibyo bihembo byose hamwe bigera kuri 415.

Muri ibyo bihembo harimo Grammy Awards 6, American Music Awards 22, Billboard Music Awards 30 n’ibindi.

Whitney Houston yaregwaga gufata ibiyobyabwenge byinshi.

Norbet Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Imana imuhe iruhuko ridashira

yanditse ku itariki ya: 12-02-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka