Washington: Jeannette Kagame yitabiriye amasengesho ya 67 yo gushimira Imana

Madame Jeannette Kagame ari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), aho yitabiriye amasengesho ngarukamwaka yo gushimira Imana abaye ku nshuro ya 67 azwi nka National Prayer Breakfast.

Madame Jeannette Kagame nyuma y'ikiganiro cyiswe "Reconciliation: Rwanda Sisters"
Madame Jeannette Kagame nyuma y’ikiganiro cyiswe "Reconciliation: Rwanda Sisters"

Madame Kagame kuri uyu wa mbere kandi yavuze ijambo rifungura ikiganiro kivuga kuri gahunda yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’uburyo iri gushyirwa mu bikorwa mu Rwanda, cyatanzwe n’abagore batandukanye mu nzego z’ubuyobozi, ndetse n’aho u Rwanda rugeze mu rugendo rugana ku bwiyunge.

Yagize ati “reka mbibutse amateka y’igihugu cyacu. Twatashye iwacu mu myaka hafi 25 ishize; cyari igihugu cyuzuye abagore bafashwe kungufu, abandujwe SIDA, abapfakazi n’imfubyi, impunzi ziri hirya no hino, abarenga miliyoni barishwe ndetse n’isanduku ya leta nta faranga ririmo.”

Yakomeje agira ati “N’ubwo twari dufite uwo musozi w’ibibazo twakoze amahitamo yangombwa, duhitamo gushyira hamwe.”

Yakomeje avuga ko ubumwe bwari buvuze ubwiyunge ndetse no gutanga ubutabera. Ati “Kuko nta murogno wari uhari usobanura uko igihugu cyubakwa nyuma ya jenoside, twahisemo kuwitegurira, twavomye mu mateka yacu.”

Muri iki kiganiro kandi bagarutse ku ruhare rw’umugore mu miyoborere n’uburyo afata iyambere mu kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge, ukutavangura, n’uruhare rw’urubyiruko mu kugena ejo habo hazaza ndetse no kubaka ubunyarwanda, n’uko bagira uruhare mu iterambere ry’igihugu cyabo.

Bitaganyijwe kandi ko Madame Jeannette Kagame azavuga ijambo hakirwa ku meza abayobozi bakomeye bitabiriye amasengesho kuri uyu wa gatatu tariki 06 Gashyantare 2019.

Amasengesho yo gusengera igihugu (National Prayer Breakfast), ni igikorwa ngarukamwaka gihuza Perezida wa USA n’abagize kongere bagahura n’abandi bayobozi muri guverinoma, abahagarariye ibihugu byabo, ndetse n’abashyitsi baturutse mu bihugu birenga 140 bagasangira gicuti banyuze mu gusenga no gushimira Imana.

Aya masengesho aba uburyo bwiza bwo kunoza umubano haba ku giti cyabo ndetse no mu bya dipolomasi, byose mu rukundo rw’Imana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka