Vital Kamerhe na bagenzi be bakomeje guhakana ibyo kunyereza miliyoni 50 z’amadorari
Urubanza rwiswe urw’iminsi 100, ruregwamo Vital Kamerhe na bagenzi be bashinjwa kunyereza agera kuri miliyoni 50 z’amadorari ya Amerika, yari agenewe kubaka inzu rusange, rwasubukuwe kuwa 03 Gicurasi muri gereza nkuru ya Makala, ahakomeje kumvwa abatangabuhamya.

Jeannot Muhima, ushinzwe ibyinjira n’ibisohoka mu biro bya Perezida Felix Tshisekedi, ashinjwa kunyereza asaga miliyoni y’amadorari ya Amerika, yari agenewe kunyuza ibikoresho bizubaka izo nzu kuri gasutamo.
Muhima yisobanuye avuga ko ibyo ashinjwa ntacyo abiziho, aho avuga ko kwinjiza ibyo bikoresho mu gihugu byakozwe n’ibiro bya Perezida, kandi ko yari yahawe urupapuro rwo gukora ako kazi, rusinyweho na Vital Kamerhe, uyobora ibiro bya Perezida.
Vital Kamerhe yireguye avuga ko amasezerano yo kubaka inzu, dore ko atazi iby’amasezerano y’isoko ryo kubaka inzu zigera ku 4,500.
Yagize ati “Nubwo ayo masezerano ahari, ntayo nigeze mbona sinzi n’ibiyarimo. Sinasinya ibintu ntabonye”. Yavuze ko ibyo byose byabazwa minisiteri ibishinzwe.
Umunyaliban uregwa mu rubanza rumwe na Kamerhe, Jammal Samih, we avuga ko icyo yakoze ari uguhabwa isoko, akaba yari yiteguye gukora akazi, ibindi atabizi.
Justin Bitakwira wahoze ari Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, na we wumviswe mu rubanza, yavuze ko ibyo kubaka izo nzu atabibazwa, kuko yakuriweho inshingano zo kuzikurikirana, bikozwe na Vital Kamerhe kuva tariki 22 Gicurasi 2019.
Icyo gihe hari hataratangwa isoko ryo kuyubaka. Avuga ko izo nshingano zahise zihabwa Minisiteri ishinzwe imyubakire n’imiturire.
Biteganyijwe ko kuri uyu wa kane hakomeza kumvwa abatangabihamya banyuranye muri uru rubanza.
Inkuru zijyanye na: Vital Kamerhe
- Byemejwe ko Raphael Yanyi wayoboye urubanza rwa Vital Khamerhe yishwe akubiswe ikintu ku mutwe
- Vital Kamerhe na bagenzi be basabiwe gufungwa imyaka 20
- Raporo ya muganga yemeje ko Raphael Yanyi waburanishaga urubanza rwa Vital Kamerhe yishwe arozwe
- RDC: Raphael Yanyi waburanishaga urubanza rwa Vital Kamerhe yitabye Imana
- Vital Kamerhe yabwiye urukiko ko ntaho ahuriye na miliyoni 50 z’Amadolari ashinjwa kunyereza
- RDC: Urubanza rwa Vital Kamerhe rwimuriwe ku itariki ya 25 Gicurasi 2020
- Vital Kamerhe wayoboraga ibiro bya Perezida muri RDC yitabye urukiko
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|