Visi Perezida wa Zimbabwe Kembo Mohadi yeguye

Nubwo ari ibintu bibaho gake cyane muri icyo gihugu, ku wa Mbere tariki 1 Werurwe 2021, Visi Perezida w’igihugu cya Zimbabwe, Mohadi Kembo yeguye ku mirimo ye, nyuma y’uko itangazamakuru ryo muri icyo gihugu rimuvuzeho imyitwarire idakwiye iganisha ku busambanyi.

Visi Perezida Kembo Mohadi weguye
Visi Perezida Kembo Mohadi weguye

Mohadi yabaye Visi Perezida wa Zimbabwe yungirije Perezida Emmerson Mnangagwa guhera mu 2018, gusa ngo yabaye Visi Perezida udafite imbaraga mu bya Politiki ku buryo ntawe wamubonagamo uwazasimbura Perezida urimo.

Mohadi yavuze ko kwegura ku mirimo ye “bitatewe n’ubugwari, ahubwo ngo ni ikimenyetso cyo kwerekana icyubahiro gikomeye aha ibiro by’umukuru w’icyo gihugu”.

Mu itangazo ryasohowe na Minisiteri y’itangazamakuru muri Zimbabwe, Mohadi yagize ati “Nkurikije ibyo maze iminsi nyuramo, naje gusanga nkeneye umwanya wo kujya gushaka uko nkemura ibibazo byanjye hanze, ntari mu ntebe ya Guverinoma”.

Ikinyamakuru cyandikira kuri internet aho muri Zimbabwe kitwa ZimLive.com, giherutse kwandika mu byumweru bibiri bishize ko Mohadi afite imyitwarire idasanzwe ijyanye n’ubusambanyi kandi abukorana n’abagore bubatse, ndetse harimo n’umugore w’umwe mu bakozi yayoboraga.

Mohadi, ubu ufite imyaka 70 y’amavuko, mu cyumweru gishize yahakanye ibyo ashinjwa, avuga ko ibyo ari bimwe mu bigize umugambi wa politiki wo kumurwanya.

Ku wa mbere w’iki cyumweru nabwo yakomeje kuvuga ko ahakana ibyo ashinjwa ndetse yongeraho ko agiye kugana inkiko kugira ngo ahabwe ubutabera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ubusambanyi,nubwo bukorwa na millions and millions z’abantu mu rwego rwo kwishimisha,butera ibibazo byinshi bikomeye harimo:Gufungwa,inda,Sida,kwiyahura,gusenya ingo ku bashakanye,etc…Si ibyo gusa,kubera ko ubusambanyi buzabuza ababukora kubona ubuzima bw’iteka muli paradizo.

rutebuka yanditse ku itariki ya: 2-03-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka