Visi Perezida wa Malawi n’abo bari kumwe mu ndege basanzwe bapfuye

Perezida wa Malawi Lazarus Chakwera yatangaje ko Visi Perezida, Saulos Chilima n’abagenzi bose Icyenda bari kumwe mu ndege ya gisirikare yari yaburiwe irengero yabonetse yashwanyaguritse burundu nta n’umwe wabashije kurokoka.

Visi Perezida wa Malawi n'abo bari kumwe bose baguye mu mpanuka y'Indege
Visi Perezida wa Malawi n’abo bari kumwe bose baguye mu mpanuka y’Indege

Iyi ndege yari yaburiwe irengero, nyuma y’uko yari imaze guhaguruka i Lilongwe mu murwa Mukuru w’icyo gihugu, mu gitondo cyo kuwa Mbere tariki 10 Kamena 2024 iza kubura ku ikoranabuhanga rya Radar ryerekanaga aho iherereye, birangira iburiwe irengero.

Abasirikare bakomeje kuyishakisha mu ishyamba rya Chikangawa iza kugaragara yashwanyutse n’abari bayirimo bose bapfuye.

Visi Perezida Chilima, yaguye muri iyi ndege yari agiye guhagararira leta mu muhango wo gushyingura uwahoze ari Minisitiri Ralph Kasambara, wapfuye mu minsi ine ishize akaba apfuye afite imyaka myaka 51.

Shanil Dzimbiri, umugore w’uwahoze ari Perezida wa Malawi, na we yari muri iyo ndege, yari yitezwe kugwa ku kibuga cy’indege cyo mu mujyi wa Mzuzu mu majyaruguru y’igihugu, ariko birangira ikoze impanuka nyuma yuko ikirere kitagaragaraga neza.

Visi Perezida wa Malawi, Saulos Chilima yakundwaga n'abiganjemo urubyiruko
Visi Perezida wa Malawi, Saulos Chilima yakundwaga n’abiganjemo urubyiruko

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Malawi Jenerali Paul Valentino Phiri yavuze ko gushakisha iyi ndege yaguye muri iri shyamba byagoranye cyane kubera igihu kinshi.

Ibiro ntaramakuru AFP byatangaje ko Dr Chilima yari Visi Perezida wa Malawi kuva mu mwaka wa 2014. Yari akunzwe cyane muri muri iki gihugu, by’umwihariko mu rubyiruko. Dr Chilima asize umugore n’abana babiri.

Nyuma yo kuburirwa irengero ry’iyi ndege Perezida Chakwera yari yavuze ko yavuganye na za leta z’ibihugu bitandukanye, birimo Amerika, Ubwongereza, Norvège na Israel, byose byari byemeye ubufasha "mu nzego zitandukanye" bwo kugira ngo iyo ndege iboneke.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Bitwibukije accident iherutse guhitana president wa Iran.Urupfu tugendana narwo.Tujye duhora twiteguye gupfa.Ni iki twakora?Ntitukumve ko ubuzima gusa ari akazi,gushaka amafaranga,shuguri,politike,amashuli,etc...Nkuko imana yaturemye ibidusaba muli Matayo 6,umurongo wa 33,tujye dushaka ubwami bw’imana mbere ya byose,twe kwibera gusa mu gushaka iby’isi.Abumvira iyo nama,nubwo aribo bacye nkuko Yesu yabisobanuye,nibo imana izazura ku munsi wa nyuma,ikabaha ubuzima bw’iteka.Abibera mu by’isi gusa,bible yerekana neza ko batazazuka.Nubwo bababeshya ko baba bitabye imana.

rukera yanditse ku itariki ya: 11-06-2024  →  Musubize

Bitwibukije impanuka iherutse kuba muli Iran ikica president wayo.Urupfu tugendana narwo.Tujye duhora twiteguye gupfa.Ni iki twakora?Ntitukumve ko ubuzima gusa ari akazi,gushaka amafaranga,shuguri,politike,amashuli,etc...Nkuko imana yaturemye ibidusaba muli Matayo 6,umurongo wa 33,tujye dushaka ubwami bw’imana mbere ya byose,twe kwibera gusa mu gushaka iby’isi.Abumvira iyo nama,nubwo aribo bacye nkuko Yesu yabisobanuye,nibo imana izazura ku munsi wa nyuma,ikabaha ubuzima bw’iteka.Abibera mu by’isi gusa,bible yerekana neza ko batazazuka.Nubwo bababeshya ko baba bitabye imana.

rukera yanditse ku itariki ya: 11-06-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka