Venezuela: Imitingito ikomeye yahitanye abarenga 32, ikomeretsa abandi amagana

Imitingito ibiri ikomeye yibasiye Venezuela ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 24 Kamena, ihitana abarenga mirongo itatu, ndetse ikomeretsa abarenga 700. Iyi mibare iracyari iy’agateganyo.

Nk’uko ikigo kitwa ‘United States Geological Survey’ cyabitangaje, umutingito wa mbere wari ufite ubukana bwa 7.2 wabaye saa 18:04 ku isaha yo muri Venezuela, ku burebure bwa kilometero 21.9 munsi y’ubutaka, ubera ku bilometero 170 mu Burengerazuba bwa Caracas, Umurwa mukuru w’icyo gihugu.

Nyuma y’amasegonda 39 gusa, habaye undi mutingito wa kabiri ufite ubukana bwa 7.5, ku burebure bwa kilometero 10 munsi y’ubutaka kandi ku ntera y’Ibilometero 45 uvuye aho uwa mbere wabereye.

Icyo kigo cya USGS, cyatangaje ko, “ibyo ari ibiza bibiri byabaye bikurikiranye, kandi ko bishobora kugira ingaruka zikomeye cyane.”

Inyubako nyinshi zaragwiriye abantu, cyane cyane muri Caracas. Nyuma y’iyo mitingito minini kandi, habaye n’indi mitingito mito (aftershocks) igera kuri 20.

Iyo ni imwe mu mitingito ikomeye yabaye muri Venezuela mu myaka irenga ijana ishize. Perezida w’agateganyo wa Venezuela, Delcy Rodriguez yatangaje ibihe bidasanzwe (état d’urgence). Mu ijambo yagejeje ku baturage kuri televiziyo, yavuze ko ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Maiquetia gifunzwe kubera ibyangiritse bikomeye ku bikorwaremezo byacyo.

Muri Caracas, ibikorwa by’ubutabazi birimo birakorerwa ahantu inyubako zasenyutse. Bamwe mu bantu bakuwe munsi y’ibikuta byasenyutse bajyanwa kwa muganga mu modoka zitwara indembe.

Ahitwa Altamira, hafi y’Umujyi wa Caracas, inyubako y’amagorofa 22 yasenyutse burundu. Abantu bamwe bagaragaye bahamagara amazina y’ababo, mu gihe abakorerabushake bazamukaga ku bikuta byasenyutse, bashakisha ababa barakotse.

Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Diosdado Cabello, yavuze ko iyo mitingito yumvikanye mu ntara nyinshi z’igihugu kandi yemeza ko hafashwe icyemezo cyo gufunga imiyoboro ya gaz kugira ngo hirindwe impanuka. Havuzwe kandi ikibazo cyo kubura amashanyarazi muri Caracas, kubera iyo mitingito.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka