Roma: Hatashywe umuhanda witiriwe inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi
Yanditswe na
KT Editorial
Mu Mujyi wa Roma mu Butaliyani hatashywe umuhanda witiriwe inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Iyi nzira yiswe "Viale Vittime del Genocidio dei Tutsi in Rwanda 1994", yafunguwe muri Pariki yitwa "Virgiliano" ariko ikagira n’irindi zina rya "Nemorense."
Papa Francis aherutse kwemera uruhare bamwe mu bayoboke ba kiliziya Gatolika bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi anabisabira imbabazi. Hari mu ruzinduko Perezida Kagame yagiriye i Vatican muri Werurwe 2017.

Ubwo batahaga umuhanda witiriwe inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ambassaderi w’u Rwanda mu Bufaransa Jacques Kabale na Francesco Alicicco uhagarariye inyungu z’u Rwanda mu Butariyani.

Uwo muhanda uri muri Pariki yitwa Virgiliano, ariko ikagira n’izina rya Nemorense.
Ohereza igitekerezo
|
Ndabaramukije
Ni intambwe igaragara kandi ikwiye gushimirwa Abanyarwanda batuye i Roma babikurikiranye, aliko inzira iracyari ndende. Roman Catholic Church yagize uruhare runini mu mahano yaguye mu Rwanda kuva barugera mo, akagera ubwo arenga urugero muri 1994. Ntabwo rero umuhanda waba uhagije ngo wibagize ibyo byose, ahubwo ndibwira ko nibura uko bazajya bawunyura mo uzajya ubibutsa ko bagize nabi, ko bakoze ibinyuranye n’ibyo Ivanjiri ntagatifu itubwira. Turahonze ntitwumye, amaherezo bazatomora babivuge kandi babihanirwe ubwo batangiye kubivuga mu matama-tama. Mwihangane kandi muhorane umugisha w’Imana!
Iyo koko n’intambwe yerekana ko no muri Vaticani icyibutso cy’akarengane k’Abatutsi mu Rwanda bazize jenocide gikwiye kuhagira imiganda igaragara. Icyo ni ikimenyetso Papa Francisco yemeje kugaragaza, kimutandukanya n’Abahakanaga u ruhare rwa Kiliziya gatolika.
Iyi ni intambwe ya kabiri itewe mu butariya nyuma y’ ururgendo rwa nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’ u Rwanda Paul Kagame yagiriye i Vatican aho Papa Francis yamusabye imbabazi ku ruhare rwa Kiliziya Gatolika muri Jenoside yakorewe abatutsi
reka dushimire abanyarwanda bose bagize uruhare muri iki gikorwa, kandi biragaragara ko isi yose iri kugenda iha agaciro abazize Jenoside yakorewe abatutsi
NIba papa fransis yemera gusaba imbabazi,kubw’uruhare rw’abapadiri muri jenocide yakorewe abatutsi,nabandi nibumvireho.