Vanuatu: Umutingito wahitanye benshi unangiza ibikorwa remezo

Igihugu cya Vanuatu gifatwa nk’Umwigimbakirwa giherereye mu Nyanja ya Pacifique, cyibasiwe n’umutingito ukomeye ufite ubukana bwa 7.3 mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Ukuboza 2024, wica abantu batamenyekana umubare kugeza ubu kuko batarabarurwa, usenya n’ibikorwa remezo bitandukanye.

Umutingito wibasiye Vanuatu wica abantu bataramenyekana umubare usenya n'ibintu byinshi
Umutingito wibasiye Vanuatu wica abantu bataramenyekana umubare usenya n’ibintu byinshi

Mu bikorwa remezo byasenyutse, harimo inzu z’abaturage zisanzwe, ariko n’inzu zakorerwagamo na Ambasade za Leta zunze Ubumwe z’Amerika n’Ubufaransa n’ibindi.

Uretse uwo mutingito wahitanye ubuzima bw’abantu ugasenya na byinshi kuri uwo mwigimbakirwa wa Vanuatu, hari n’ubutubwa buburira bwatanzwe ko hashobora kubaho Tsunami.

Ikinyamakuru Le Figaro, cyatangaje ko umwe mu batangabuhamya yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP, ko yabonye imirambo atamenye umubare iri ku mihanda mu Murwa mukuru wa Vanuatu, Port-Vila.

Hari kandi na videwo zashyizwe ku mbuga nkoranyambaga, zerekana amashusho y’ibikorwa remezo byinshi byasenyutse.

Uwo mutingito wabaye saa 12h47 ku isaha yo muri Vanuatu ni ukuvuga (01h47 ku isaha ngengamasaha ya GMT), ukaba wari ufite ubujyakuzimu bwa Kilometero 43 hasi mu Nyanja, ukaba watangiriye ku bilometero 30 gusa uvuye mu Burengerazuba bw’umurwa mukuru wa Vanuatu, nk’uko byatangajwe n’Ikigo cy’Amerika cyiga ku bijyanye n’imitingito y’Isi (Institut d’études géologiques des États-Unis ‘USGS’), ari na cyo cyatanze ubutumwa buburira abantu ko hashobora kuba Tsunami.

Michael Thompson, utuye muri ako gace kagabayemo umutingito yabwiye AFP ko yabonye imirambo y’abishwe na wo iri ku mihanda, abona ibiraro byasenyutse ndetse n’inkangu zatenguye imisozi bitewe n’uwo mutingito.

Leta zunze Ubumwe z’Amerika zahise zifata umwanzuro wo gufunga Ambasade yazo, nyuma y’uko uwo mutingito usenye zimwe mu nkuta z’inzu yakoreragamo aho mu Mujyi wa Port-Vila, inakorerwamo n’izindi Ambasade zirimo iya Nouvelle-Zélande.

Imitingito n’ibindi biza bitandukanye ngo bikunze kubaho muri Vanuatu, kuko ari igihugu kigizwe ahanini n’ahantu hafite ubutumburuke butoya, kikaba gituwe n’abaturage babarirwa mu 320.000.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka