Uwirukanwe mu Bupadiri, Thomas Nahimana, agenda abwira Abarwanashyaka ko ibye "Roma ibiri Inyuma"

Umupadiri wananiye Kiliziya Gatolika akijyana mu buhungiro aho yahise yiyita umunyapolitiki, Thomas Nahimana akomeje kuba ikiganiro ku mbuga nkoranyambaga. Abo batangiranye baravuga urugendo rwe muri iyo politiki imeze nk’ikinamico, n’uburyo bagendanyemo, bameze nk’abarota.

Mu kiganiro cy’amasaha hafi atatu, uwitwa Gahunde Chaste avuga uburyo mu ntangiriro y’imyaka ya za 2010 yamenyanye na Nahimana, ariko bakaganira azi ko ari kuganira na ’Nyakubahwa Padiri’ ukorera umurimo muri Paruwasi runaka.

Icyo gihe Gahunde ngo yari mu gihugu cya Guyana cyo muri Amerika y’Epfo, maze umunsi umwe amenye iby’ikinyamakuru ’Le Prophete’ cyari gikuriwe na Padiri Nahimana, yifuza ko bavugana.

Impamvu uyu Gahunde yashakaga gukorana na Le Prophete, ni uko yashakaga aho kunyuza ibitekerezo bye by’amacakubiri, nk’uko umurongo w’icyo kinyamakuru ugaragara.

Uretse iby’ikinyamakuru, izi mpunzi ebyiri zaje kumenya ko zinahuje igitekerezo cyo gushinga ishyaka, maze Padiri Nahimana abwira mugenzi we ko iyo gahunda ayigeze kure.

Yaramutumiye ngo barebe uko batangira, maze bahurira mu Bufaransa, hari n’abandi banyuranye, maze nyuma y’impaka nyinshi, batangira ishyaka ’Ishema’ ritemewe aho ari ho hose.

Uko yegeranyaga abarwanashyaka bo gutangirana na we ariko, Padiri Nahimana wabaye igicibwa muri Kiliziya, ngo yari yarashatse iturufu, aho ngo yabwiraga buri wese ati "gahunda yanjye, iyi politiki ndimo ntangira, Roma iyiri inyuma, iranshyigikiye, ni umuterankunga w’imena."

Ngo yanababwiraga kandi ko Ikinyamakuru Le Prophete kitari nk’ibisanzwe kuko ngo cyari gifite network, uruhererekane runini ruyiha amakuru buri gitondo yakusanywaga n’abapadiri mu maparuwasi Gatolika yose y’u Rwanda.
Aha rero ngo bahitaga bamwumva kuko bumvaga bamwizeye kuko ngo ari padiri, ku buryo rimwe na rimwe no mu nama, iyo hagiraga uhaguruka ngo amuvuguruze, hari abamucyahaga, bati “sigaho utavuguruza padiri.”

Abazaga rero, ngo bumvaga baje gukorana n’umuntu ukomeye washyizwe imbere na Roma, inyuma ye hakaba hari abanyabubasha bukomeye kuko bavugaga bati “na Roma ibirimo.”

Iby’iyi nkunga ituruka muri Kiliziga Gatolika ngo yari imvugo yakwiriye hose, ariko ngo bamaze gushyiraho ishyaka ryari "rigamije guhangana na FPR Inkotanyi mu matora y’umukuru w’igihugu ya 2017", babonye ko bibeshye.

Imyifatire ya Nahimana ngo yatangiye kubatungura, maze buri wese atangira kuvuga ati "sinamenye."

Uwo bari bazi ko ari umupadiri, umuntu koko ushyigikwe n’amaboko akomeye, ngo basanze ari Rubebe wibereye aho, Enjeniyeri w’ibihuha.

Imvano y’amacakubiri: amaco y’inda

Mu nkuru zatambutse, twagiye twumva abagendanye na Padiri Nahimana baterana amagambo, bavuga ko uwabahamagaye ari igisambo, umuntu ushaka amafaranga cyane, kandi akayashakira ahashoboka n’ahadashoboka.

Urugero ni umushinga duherutse kumva uvuga ko ngo yashinze irimbi rigurishwa ku mbuga nkoranyambaga.

Uyu Gahunde we rero, avuga ko bamaze gushinga ’Ishema’, habaye ikibazo cyo kureba ubuzima bwaryo, uko ryakora ku buryo buhoraho, aho kugira ngo ribe "ishyaka ry’ikigoroba" abantu badafite umwanya wo kwitangira.

Ngo hari hakenewe abantu batatu bakora imirimo ihoraho cyane cyane y’ubunyamabanga bw’ishyaka, n’ububitsi. Kubona abantu basiga byose ngo baze kwitangira ishyaka ry’impunzi batazi ikizababeshaho ngo byaragoranye.

Gahunde we rero ngo yari "yimereye neza afite akazi karyoshye muri Guyana", ariko ngo ku bw’inyota yari afite yo "guharanira impinduka mu Rwanda" yemera kukareka aza gukorera ishyaka mu Bufaransa.

Icyakora ngo bari bamuhaye kontaro yerekana ko azabona iby’ingenzi bimubeshaho, kuko ngo hari abaterankunga bari baremeye guhemba buri mukozi uhoraho w’ishyaka.

Padiri Nahimana we ngo yarababwiraga ati "Mu by’ukuri jye nta mafaranga mfite ariko narabanye we! Mfite abaterankunga ahubwo bari kwibaza impamvu turi kubatindira. Imishahara yanyu irahari muzabona icyo mukeneye cyose."

Gahunde rero ngo yaragiye asezera akazi, aza kuba umukozi uhoraho w’ishyaka, maze ukwezi kwa mbere kurangiye, ategereza ko perezida w’ishyaka Nahimana akanda akanyenyeri(amuhemba), araheba. Ukwezi kwa kabiri n’ukwa gatatu biba uko, maze ibibazo biravuka.

Hagati aho ariko, Nahimana ngo yagendaga aguzaguza mu bantu, avuga ko ashaka inkunga ituma ishyaka rikomeza kubaho, ariko akayakoma umufuka.

’Ishyaka ni iryanjye jyewe jyenyine’ - Imvano

Ikintu gikomeye cyatangije amahane, bigatuma Nahimana arakara, nuko ngo nyuma ya 2017, bongeye gutora Perezida w’ishyaka, we yisanga abaye umurwanashyaka usanzwe, kandi yari azi ko ari we Kizigenza.

Amatora yabaye amaze kubona ibikenewe byose bimwereka ko atagifatwa nk’umuntu w’igihangange mu ishyaka. Aha ni ho yatangiye ahagurutsa inkuru zinyuranye ku bo batangiranye.

Nahimana yagize ati "Uyu Gahunde nijye wamuvanye aho yari yandagaye i Mahanga muri Mexico, ndamuzana mushyira mu ishyaka ryanjye none ndebera ibyo ari kunkora."

Gahunde ariko, uretse guhakana ko atigeze aba Mexico, avuga ko atari umwana bahamagara ngo bamugaburire, ko ahubwo nawe yari afite ubuzima bwiza, akemera "gusiga byose" ngo yitangire ikintu bari binjiyemo.

Ikindi rero, avuga ko nta muntu umwe ushinga ishyaka, ko bose ari abanyamuryango b’ifatizo, ariko Nahimana byose akumva ko ari ibye.

Kubika umukuru w’igihugu atapfuye

Nahimana ntiyigeze yakira kuba atari ku isonga ry’ishyaka yatangije, ritemewe. Yari yiteguye gukora igishoboka cyose kugira ngo bamutore, maze umunsi umwe abonye amatora yegereje ahagurutsa igihuha kigira kiti "erega, iby’amatora nimubireke, ahubwo dukore ibyihutirwa tujye gufata ubutegetsi kuko Perezida Kagame yapfuye."

Abo bari kumwe ngo barabisetse, maze bati "duhe ibimenyetso", arabibura, nuko ngo bamwibutsa ko n’aho Kagame yaba adahari cyangwa ahari, batari kureba umuntu ku giti cye ahubwo igihugu nk’u Rwanda.

Icyakora, ibyo byakomeje kumurya mu mutwe, bamubwira ko niba ashaka kuyobora ishyaka agomba kwiyamamaza nk’abandi bose, maze abigerageje ntibyamuhira.

Aha, muri iyo minsi yakomeje gushyira imbaraga muri Guverinoma ngo yari yashinze yo mu buhungiro, itegereje kuzaza igafata u Rwanda, igahita ikomerezaho.

Icyo gihe, Nahimana ngo yacaga ku ruhande akabwira abantu ati "ishyaka murireke, muyoboke guverinoma yanjye.", maze banamuhamagara ngo aze mu nama z’ishyaka, ati "simboneka ndi muri cabinet."

Byatangiye kuba ikibazo kwa Nahimana n’abamukikije, kuko bavugaga bati "ishyaka ni ryo rikuru, guverinoma ni akana karyo. Natubahiriza amategeko y’ishyaka, n’ibya guverinoma ntibizavamo."

Mvuye kwa Tshisekedi, yambwiye ngo niyamamaze - Nahimana

Iturufu iheruka kuri manda y’ishyaka ryo kwa Nahimana, ni urugendo avuga ko yagiriye i Kinshasa, agahura na Perezida Felix Tshisekedi, kuko yari yaramaze guta mu gutwi amagambo yeruye, avuga ko ashaka gufata Kigali.

Tshisekedi yari amaze igihe yakira abafite inzozi zo kuva mu turimo tw’isuku n’ubukarani i Burayi bakaza guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda. Abo barimo n’umuhungu w’uwahoze ari Perezida Juvenal Habyarimana wasize atunganyije ibyari bikenewe byose kugira ngo Jenoside yari yaragerageje kuva cyera imareho abatutsi.

Igitekerezo cyo kugaruka kwiyamamaza mu ishyaka, ngo cyatangaje abatangiranye na Nahimana, ariko ngo baramubwira bati "nta kibazo uziyamamaze". Impamvu ngo batari kumwangira, nuko muri iri shyaka ryabo, ngo abarwanashyaka shingiro baba ari "iyizimiza ikicyura."

Ngo umurwanashyaka shingiro ntashobora kwirukanwa, kereka we iyo ashatse kwigendera. Icyakora, aha na ho Nahimana ngo yariyamamaje ariko atsindwa amatora, asigara avuga ko bamushyize ku ruhande.

Ubu ngo yakomereje muri ya guverinoma ye, agashaka abantu akuramo imisanzu, ariko abo batangiranye ishyaka bakavuga bati "ibyo akora ni mu izina rye, si mu izina ry’ishyaka. Umuha amafaranga biramureba."

Nanjye ningera ku butegetsi nzihorera - Nahimana

Ubu rero Nahimana ngo amaze kumenya abanzi be n’abakunzi be, kandi ngo "nagera ku butegetsi bw’u Rwanda" azakubita ahababaza. Nguwo umuperezida ushaka gusimbura "Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda."

Icyakora, abo bari kumwe, cyane cyane uyu Gahunde, na we ngo yumva ko ari umuntu ukomeye ku buryo amasubiza ati "barakubeshye! Ni nde wakubwiye ko uzantanga gufata ubutegetsi’?

Ibitekerezo   ( 1 )

Bwana Munyamakuru, izi nkuru kuri uyu mupadiri warumbye utwereka, ziba zitumariye iki? Zitwungura iki? Mbona mutari mukwiye guhora mushyira n’ifotoye kuko, ibi birarangaza abanyarwanda gusa,Mubisibe Murakoze

Nkomezi R yanditse ku itariki ya: 5-02-2026  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka